Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi, Habiyaremye Zacharie wamamaye nka Bishop Gafaranga, yatangaje ko nyuma yo gufungurwa hari abanyamakuru bakorera ku miyoboro ya YouTube n’abandi yari yareze kubera inkuru bagiye bamukoraho, ariko ko yaje gutanga imbabazi bigeze mu Bushinjacyaha.
Ibi Bishop Gafaranga, uherutse gusohora indirimbo ‘Umusaraba’ yakoranye n’umugore we Annette Murava, yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.
Yavuze ko mu gihe yari afungiye mu Igororero rya Rilima, aho yamaze amezi atanu, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hatambutse ibiganiro byinshi byagarukaga ku muryango we, ku buryo byageze n’aho bamwe binjira mu buzima bwe bwite.
Bishop Gafaranga yasobanuye ko akimara gusohoka yiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse ibirego yatanze bigera mu Bushinjacyaha. Avuga ati: Narabibonye muri izi dosiye, harimo izavutsemo ibyaha bamwe na RIB ubwayo ishishikariza twe ko abo bantu twabatangira ibirego, binakirwa. (Hari abanyamakuru twareze bakorera ku miyoboro ya Youtube). (Ibirego) bimaze kwakirwa ba bantu baca inyuma baza bavuga bati kwari ugucuruza […] Bivuze ko ni abanyabwenge bazi ubwenge, ariko umuhanga yavuga ati mugende mundege […] Bose baratwegereye, harimo n’abatwegereye bitaragera kure, harimo n’abo byageze mu bushinjacyaha […]’”
Bishop Gafaranga yavuze ko kuri we, umunyamakuru akwiye gukora inkuru yibaza ati: “Icyo igiye gufasha uwo muri kuyikoraho, n’icyo iri bufashe abantu bari buyirebe, n’icyo iri bufashe wowe uri kuyikora.”
Yakomeje agira ati: “Njyewe ndibaza niba Gafaranga yari umuntu mubi kuri Murava, cyangwa Gafaranga akaba yari umuntu mubi kuri Murava, ufashe ziriya nkuru zose ukazihuza sinzi niba warabibonye na BBC yaranditse, ugahita utekereza niba bishoboka ko umuntu yakora iki kintu kandi mfite umuryango. Ariko se ugenekereje inkuru zose zadukozweho muri iki gihe, ukuyemo ubucuruzi ugashyiramo ubunyamwuga n’ubuntu ubwize ukuri bari barimo barafasha iki?”
Yibajije niba abakoraga izo nkuru bari bagamije kumutabara, gutabara umugore we, cyangwa se kubashakira ubutabera bombi.
Bishop Gafaranga yavuze ko yafashe igihe cyo gusesengura byose byamuvuzweho, anazirikana ibihe bikomeye yanyuzemo mu igororero, bimuviramo gufata icyemezo cyo gutanga imbabazi. Avuga ati “Ubwo buribwe numvise ntabwifuriza umugabo mugenzi wanjye, cyangwa umubyeyi mugenzi wanjye. Natanze imbabazi […] Si ngombwa umubare ariko narabikoze, kandi ndashima Imana.
Bishop Gafaranga yatangaje ko yareze bamwe mu banyamakuru bakorera ku miyoboro ya Youtube bitewe n’amakuru bagiye bamutangazaho ubwo yari afunzwe
Bishop Gafaranga ari kumwe n’umugore we bakoranye indirimbo ihimbaza Imana bise ‘Umusaraba’
