Umugabo w´imyaka 32 wo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, mu Kagari ka Gahana, mu Mudugudu wa Ruvugizo yakubiswe n´inkuba tariki ya 28 Mutarama 2026 ubwo yari yicaye mu nzu iwe arimo aganira n´umugore we Ingabire Claudine uwo mugabo ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru yatanzwe n’aba hafi bo muri uwo muryango avuga ko uwo Nshimiyimana Innocent yakubiswe n’inkuba ari kumwe n´umugore we witwa Ingabire.
Umwe muri bo yagize ati: “Umugore yari kumwe n´umugabo nta mvura yaririmo kugwa gusa wabonaga hari umuyaga n´inkuba nyinshi ariko imvura yari itaratangira kugwa, ni bwo rero inkuba yakubise maze umugabo ahita yitura hasi ahita apfa, gusa umugore we ntacyo yabaye yataye ubwenge.”
Uyu muturage akomeza avuga ko atari uwo Nshimiyimana iyo nkuba yakubise gusa kuko ngo hari n´undi muturage nawe yakubise gusa we bahise bamwihutana kwa muganga yanegekaye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y´Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yahamirije Imvaho Nshya iby´aya makuru, aho yavuze ko uyu nyakwigendera ngo yari iruhande rw´inzu ye hafi y´igikoni ngo ni bwo yakubiswe n´inkuba ahita yitaba Imana, aho ngo inzego zitandukanye zirimo Polisi na RIB bihutiye gutabara ariko basanga yashizemo umwuka.
Ati: “Ni byo koko inkuba yakubise umugabo w´imyaka 32 aho yari ari iruhande rw´inzu ye ahagana ku gikoni, Polisi na RIB bihutiye gutabara ariko basanga yamaze kwitaba Imana, umurambo wajyanwe mu bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Uyu muvugizi akomeza avuga ko atari uyu nyakwigendera gusa yakubise kuko ngo hari n´undi mubyeyi w´imyaka 27 yakubise arahungabana ariko we ahita yihutanwa ku Kigo nderabuzima cya Gitovu aho ngo ubuzima bwe burimo kumera neza.
Yaboneye ho gusaba abaturage kwirinda ibintu byose bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane mu bihe by´imvura harimo kwirinda kugenda mu mvura, kugama munsi y´ibiti ndetse n´ahantu hari ibyuma kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Usibye aba bantu bakubiswe n´inkuba mu Karere ka Huye byanaviriyemo umwe kuhasiga ubuzima kandi no mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, mu Kagari ka Ruli mu Ruhina mu mvura yaguye ku mugoroba w’itariki ya 28 Mutarama 2026 yakubise igiti kiri iruhande rw´inzu y´umuturage kirashya kiragurumana gusa ku bw´amahirwe ntiyagira umuntu ikubita.
