Gicumbi: Umukobwa w’umurokorekazi yabyariye mu rusengero baziko yarozwe

Abaturage mu karere ka Gicumbi bahamirije Radio Ishingiro amarorerwa yakozwe n’umukobwa wagiye gusambana akabihisha akabeshyako yarozwe bikaza kurangira abyariye mu rusengero.
Uyu mukkobwa yari Dirigeante wa korari muri ADEPR  bivugwako yagiye gusambana bakamutera inda gusa akabihisha cyane ariko inda igakura ikageraho bigaragarira buri umwe ariko kandi kubera ikizere bamugiriraga  abahanuzi bo mu itorero bakajya bavuga ko bamuroze kugira urushwima kugeza ubwo abyariye mu rusengero kuri Bonane.
Ibi byabereye mu itorero rya   ADEPR  Karambo muri Gicumbi nk’uko abaturage babihamirije Radio Ishingiro.
Abayoboke b’iri dini bavuga ko binjiriwe n’abahanuzi b’ibinyoma, bahanura ibisenya imiryango cyangwa bigateza amakimbirane.
Umuvugizi wa ADEPR pastor Ndayizeye Isaïe yavuze ko bagiye guhagurukira icyo kibazo anongeraho ko abo bahanuzi atari abakozi b’itorero.
ese Umukobwa we ntiyari azi ko atwite? cyangwa yakomeje kujijisha atazi igihe azabyarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *