France: Gutera akabariro ku bashakanye ntibikiri itegeko

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje umushinga w’itegeko ugamije gukuraho burundu igitekerezo cyiswe “inshingano z’abashakanye zo gukora imibonano mpuzabitsina”, aho byafatwaga ko gushyingirwa bisobanuye kuba umuntu agomba kwemera imibonano mpuzabitsina igihe cyose uwo bashakanye abisabye.
Uyu mushinga w’itegeko wemejwe ku wa Gatatu wongerwa mu Itegeko Nshinga ry’Imiryango (Civil Code), usobanura neza ko “kubana nk’umugabo n’umugore” bidashyiraho inshingano yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Itegeko rishya rinemeza ko kubura imibonano mpuzabitsina ku wo mwashakanye itakiri impamvu yo gushinja umwe mu bashakanye amakosa mu gihe bashaka gutandukana.
ni mu gihe ubusanzwe inshingano za mbere z’umugabo mu bihugu bitandukanye by’umwihari ko muri Africa ari ugutera akabariro kandi neza naho iz’umugore bikaba ari ukunezeza umugabo we mu buriri.
ibi kandi bigahuzwa no kuba ku munsi wa mbere wabashakanye igikorwa kingenzi kiba kiri gukorwa ari icyo gutera akabariro hagamijwe ngo umugore atwite batangire bororoke.
ibirero bo basa nababiciye intege kugirango ababana ntibagashingire ku mibonano mpuzabitsina ibi kandi bigahuzwa no gushaka gukuraho burundu impamvu yo gutandukana kw’abashakanye ivugango impamvu nshaka ko dutandukana ntampa igitsina uko mbishaka iyo ntacyo ikivuze murukiko kuko nubundi uwo ubirega sinshingano ze kukiguha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *