nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu rwanda FERWAFA Rihisemo guhitamo amakipe azahatanira igikombe cy’intwari byateje uruntu runtu mu makipe amwe n’amwe ataratoranyijwe gukina iri rushanwa bavugako barenganyijwe ngo kuko uko imibare isanzwe ibarwa bagombaga kuba bazakina iri rushanwa.
Amakipe ya Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports yagaragaje kutishimira icyemezo cya FERWAFA cyo guhitamo amakipe azakina Igikombe cy’Intwari 2026, avuga ko basuzuguwe kuko mu mibare ya Shampiyona ya 2024/2025 bari mu makipe yagombaga kucyitabira kandi akaba ataratoranijwe
