Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano akomeje gutungurana agashyira hanze amafoto ahurijwe mw’ikoranabuhanga bizwi nka photoshop ari kumwe n’ibyamamare mu muziki kw’isi ibikomeje kwibazwaho na benshi niba uyu muhanzi yaramaze gukurayo amaso ko atazahura nabo agahitambo guhura nabo mubitekerezo bye.
uyu Muhanzi umaze iminsi mike asohoye Indirimbo eshatu zose zihuriza kugusaba imbabazi abanyarwanda kubera ibyamubayeho we n’Umugorewe ubwo amashosho yabo bari gutera akabariro yajyaga hanze bigatuma umuvuduko ndetse n’intego yewe n’intumbero yari afite mu muziki bigabanuka umutima we wamushinjaga gusaba imbabazi nkuko aherutse kubivugira kuri radio ya Kiss Fm.
uyu muhanzi rero yongeye gutungurana ubwo yakoraga ifoto arikumwe na Wizkid wo muri Nigeria akayi postinga ndetse abantu bakayiheraho mu ma Comment bamubwirako bitakabaye arinzozi zigoye kugerwaho guhura na Wizkid n’abandi.. iyo ataza kwitwara nabi.
Yampano akimara gusoma izo Comment yinjiye mu cyumba cye maze arongera noneho yihuza na Buna boy, Kanye west, P.Diddy, Jayze , Chriss Brown n’abandi bahanzi bakomeye mu muziki w’isi.
ikirikwibazwa ni ese Yampano yaba ari kugaragaza iki ko ibi bishobora kuba ari ikimenyetso simusiga cy’ikintu gikomeye ashobora gukora cyangwa kugaragaza benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bakunze aya mafoto nko kuri instagram na Facebook.
gusa n’ubwo bimeze bityo ibi ni ibintu byo kwibazwaho dushingiye kubihe bitoroshye uyu muhanzi amaze iminsi arigucamo.



