Ese wowe wakunda Umukobwa ubizi neza ko arwaye SIDA?

Kigali: Umusore utarwaye Sida yarongoye Umukobwa uyirwaye. kandi abizi neza ko ayirwaye urukundo ntakabuza rubaho kandi hari ibimenyetso simusiga bibigaragaza nusoma iyi nkuru urumva inkuru y’umusore n’inkumi bakundanye kandi umwe muri bo afite ubwo bwandu kandi ntibyababuza gukundana.

Mu 2020, Janvier Igabe yahuriye na Josiane Tuyishimire i Kigali, amubwira ko amukunze n’ubwo yahise amubwira ko abana na VIH. Igabe we nta VIH afite.

Bashyingiranywe mu 2021, bigishwa uko abashakanye bafite status zitandukanye babana neza: gufata neza imiti ya ARVs, kwipimisha viral load, gukoresha PrEP no gusobanukirwa ihame rya U=U (Undetectable = Untransmittable).

Uyu munsi bafite abana babiri bombi badafite VIH, babayeho ubuzima busanzwe kandi bafasha izindi mbaga z’abashakanye binyuze muri RRP+.

VIH si iherezo ry’ubuzima. Ubumenyi, urukundo n’ubufatanye byubaka umuryango wishimye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *