Ese koko Bruce Mellodie afitanye Indirimbo na Davido?

Nyuma y’igihe bivugwa ko hatangijwe umushinga w’indirimbo ya Bruce Melodie na Davido kuva mu 2023, gusa iyi nkuru ikaba ikomeje kuba amateka, umuyobozi wa 1:55AM yahishuye icyadindije umushinga w’iyi ndirimbo.

Kenny Mugarura, Umuyobozi wa 1:55AM Ltd ireberera inyungu za Bruce Melodie, yabwiye IGIHE ko itinda ry’iyi ndirimbo ari uruhare rwa Davido kuko bo ibyo basabwaga babikoze.

Yagize ati “Umushinga w’indirimbo ya Davido nibaza ko ntabwo yatugoye kuri twebwe ku ruhande rwacu, ahubwo ntekereza ko yaba ariwe yagoye. Ni umuhanzi mukuru, ni umwana mwiza udakunda kugirana ikibazo n’abantu ariko nta wamenya wasanga atarabikunze cyangwa yarabuze umwanya.”

Mugarura yavuze ko ku mpande zombi hari imishinga abahanzi bari bohererezanyije, ati “Hari imishinga abahanzi bari bohererezanyije ariko Davido umwanya we uba ugoye […] kubona umwanya kugira ngo dukore indirimbo twisanzuye ntekereza ko ariwo utaragerwaho.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *