Christopher yahisemo kugumana igikomere cy’urupfu rw’umubyeyi we

Christopher yahisemo kugumana igikomere cy’urupfu rw’umubyeyi we

Umuhanzi Muneza Christopher yagaragaje ko kugeza n’ubu agifite igikomere yatewe n’urupfu rwa Mama we, Gahongayire Marie Mativas witabye Imana tariki 21 Mutarama 2021, kuri ubu imyaka itanu ikaba ishize.

Abinyujije kuri Instagram ye, Christopher yavuze ko nubwo hashize imyaka itanu Mama we yitabye Imana, ariko yahisemo kugumana igikomere kuko ari byo bimufasha kumva ko ari iruhande rwe.

Ati “Ntabwo nakwizera ko imyaka itanu ishize! Ariko biracyambabaza nk’aho ari bwo bikiba. Nagerageje gukira igikomere, ariko nasanze kugikira byaba bivuze kumwibagirwa. Rero nahisemo kugumana uburibwe kuko muri bwo byibuze nkomeza kumubona iruhande rwange.

“Mama wange niyo nkuru impa imbaraga mu gihe nacitse intege, ndetse ikananturisha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *