Alyn Sano yagiranye ibiganiro n’abanyamuziki The Renaissance Orchestra na J Black

Alyn Sano yagiranye ibiganiro n’abanyamuziki The Renaissance Orchestra na J Black
Nyuma y’urugendo rwe rwavuzwe yerekeza i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzikazi w’umunyarwandakazi, Alyn Sano yamaze gutangira kwigaragaza no gusiga izina rikomeye mu birori “The NAMM Show 2026”, biri kubera mu Anaheim Convention Center.
Ku munsi wa Gatatu w’iyi nama mpuzamahanga iri mu zikomeye ku Isi ihuza abakora umuziki n’ibikoresho byawo, Alyn Sano yinjiye mu bikorwa afite intego yo guhindura icyerekezo cye cyo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, akagishyira mu bikorwa bifatika binyuze mu mibanire n’ubufatanye bushya ku rwego rw’Isi.
Nyuma y’uko itangazamakuru rikomeye ryari ryamaze kugaragaza urugendo rwe nk’intambwe ikomeye ku muhanzi w’umunyarwandakazi, Alyn Sano yarenze ku rwego rwo “kwitabira gusa”, ahubwo yinjira mu mboni z’udushya n’ibiganiro byimbitse biganisha ku iterambere ry’umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *