Umugabo ufite igitsina kinini umubona/umwumva ute? Tutabeshyanye uba wumva ko ari we ushoboye muri cya gikorwa cyo mu gitanda kuko ngo ari bo “bemeza” abo bari kugihuriramo.
Icyakora ni ukwibeshya nk’uko inzobere mu bijyanye n’ibitsina yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mindy DeSeta, yabigaragaje, yerekana ko ahubwo bamwe mu babifite ibitsina bingana umusozi bahorana amaganya.
Yavuze ko burya kuba umugabo yagira igitsina kirekire cyangwa kinini, atari byo bituma ashimisha umuntu mu buriri ko ahubwo iyi myumvire ituma abagabo bameze gutyo bahura n’ibibazo byo mu mutwe.
Abagabo bafite igitsina kinini bakunze kugaragazwa nk’abantu bahiriwe kuko bivugwa ko babasha gushimisha abo bakoranye igikorwa cy’abashakanye.
Ubwo ni ko ku bafite ibito bihebye. Impamvu ingana ururo. Burya biragatsindwa kuba nyirabayazana w’ukutishima k’uwo mwashakanye, kuko ni ho urugo ruba rwubakiye, bitagenze neza ruba rugana mu manga.
Muganga DeSeta ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ibitsina we agaragaza ko ibyo kugira igitsina kingana umusozi byongera umutwaro kuri abo bantu kuko abantu baba babitezeho byinshi mu bijyanye n’icyo gikorwa nyamara bihabanye n’ibigikorerwamo.
Uyu muganga unafasha abantu mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina aganira na Huffpost yagaragaje uburyo bamwe mu bagabo bafite igitsina kinini bakunze kuba bikoreye umutwaro w’uburyo sosiyete ibafata kandi bihabanye n’ukuri ku buryo igikorwa cy’ashakanye kiba kimeze kuri bo.
Yagize ati: “Abakiliya banjye benshi bafite igitsina kinini bahuriye ku bibazo bagenda bahura na byo uhereye ku kuba babangamiwe kugeza ku buryo bwo gukora imibonano n’abakunzi babo.”
Muganga DeSeta asobanura ko igitsina cy’umugore kiba gifite uburebure buri hagati ya santimetero eshanu kugeza ku 10, mu gihe hari abagabo bagira igitsina cya santimetero zirenga 17.
Ibi bivuze ko umugabo ufite igitsina kireshya gutyo akenshi ari mu gikorwa cy’abashakanye natitonda azababaza umugore bari kugikorana, usange ibyakababereye ibyishimo bibaye akababaro.
Muganga DeSeta ati: “Iyo urenze iyo ngano ntera ushobora kugeza ku gice gihuza igitsina gore na nyababyeyi (cervix), ibishobora kubabaza. Kubera ibi bumwe mu buryo bwo gukora imibonano mpuzabitsina butakora.”
Muganga DeSeta avuga ko ibyo bituma umugabo agenda agira ihungabana ryo kumva ko igihe cyose agiye guhura n’umuntu azajya amubabaza aho kugira ngo amushimishe.
Ati: “Ku ruhande rumwe baba bafite igitutu cyo kubaho uko sosiyete ibatekereza nk’abantu bakora neza imibonano mpuzubitsina. Ku rundi ruhande bahangiyikishijwe no kubabaza uwo bari buyikorane. Ibi byombi akenshi bituma yumva bimuteye ipfunwe cyangwa afatwa uko atari.”
Muganga DeSeta avuga ko abantu benshi bafite iki kibazo bagirwa inama yo kujya babanza kuganira n’abo bagiye gukorana nabo iki gikorwa, kugira ngo bigende neza.
Ati: “Utitaye ku ngano y’igitsina bagomba kubanza bakabwirana ibibashimisha n’ibitabashimisha, aya aba ari amahirwe ku bantu bafite igitsina kinini kuko ni byo bizatuma igikorwa kigenda neza.”
