Abasifuzi 18 b’Abanyarwanda bemewe na FIFA bahawe ibirango

Abasifuzi bahabwa ibyangombwa

Abasifuzi 18 b’Abanyarwanda baherutse kwemezwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nk’abazayobora imikino mpuzamahanga mu mwaka w’imikino wa 2026 bahawe ibirango bazakoresha muri uyu mwaka.

Ni ibikoresho bashyikirijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026.

Aba basifuzi barimo abo mu kibuga hagati, abo ku ruhande, n’umwe ukoresha VAR.

Abasifuzi bo hagati b’abagabo bahawe ikirango cya FIFA ni Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin. Abagore ni Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.

Abasifuzi bo ku ruhande b’abagabo ni Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel.

Abasifuzi bo ku ruhande b’abagore ni Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.

Harimo kandi Mukansanga Salima Rhadia ukoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho (VAR Video Assistant Referee).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *