A$AP Rocky yagaragaje ko we na Rihanna bashobora kuzabyara abana benshi ku buryo bazageza ku mubare nk’uwa Nick Canon wabyaye abana 12.
Uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro yahaye ‘The Joe Budden Podcast’, mu byo ari gukora byo kumenyekanisha album ye ya kane yise “Don’t Be Dumb”, aheruka gushyira hanze.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Joe Budden niba ashaka abana benshi, uyu muhanzi umaze kubyarana na Rihanna abana batatu yasubije ko bashobora kurenga bakangana nk’aba Nick Canon.
Ati “Umva sha. Icyo Imana yampa cyose, urabizi, ni umugisha. Ntabwo nguhisha ariko, ubu dufite byinshi biduhugije. Urabizi se? Ubu dufite nk’ikipe yose y’umupira w’amaguru yo kwitaho. Ndi hafi kugera kuri Nick Cannon, uransetse se?”
Nubwo uyu muhanzi yabivuze aseka ariko bamwe bahise batangira kuvuga ko nubwo atabyara benshi nka Nick Canon, ashobora kongera umubare w’abana amaze kubyarana na Rihanna bakarenga batatu.
Amagambo ya A$AP Rocky ajya gusa n’aya Rihanna na we uheruka guca amarenga yo kwibaruka undi mwana mu minsi iri imbere.
Ibi byabaye nyuma y’uko Montana Brown wamenyekanye muri Love Island ashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram yibaza niba yakongera gutwita mu 2026 cyangwa akabireka ahubwo akiyitaho.
Mu basubije ubu butumwa harimo na Rihanna wagiye ahatangirwa ibitekerezo, ati “Reka da! None se ntabwo ari njye njyenyine utekereza gutyo?”
Icyo gitekerezo cya Rihanna cyahise gituma abakunzi be batanga ibitekerezo bitandukanye. Bamwe bamushyigikiye bavuga ko byaba byiza akomeje kwagura umuryango, mu gihe abandi bamwibutsaga ko bategereje cyane album nshya ye.
A$AP Rocky na Rihanna bahuye bwa mbere mu 2013, ariko batangiye gukundana mu 2020. Mu 2022 babyaye umwana wabo wa mbere bise RZA Athelston Mayers w’imyaka itatu.
Muri Kanama 2023 bibarutse undi muhungu bise Riot Rose Mayers ubu ufite imyaka ibiri mu gihe baheruka kwibaruka umukobwa muri Nzeri 2025 bise Rocki Irish Mayers.
