Imyaka 6 irashize Aline Gahongayire aguze ikote rya Bruce Melodie ubwo Social Mula yakoraga igitaramo cy’amateka kuri we amurika album ye ya mbere “Ma vie”, maze ikote Bruce Melodie yaserukanye nk’umwe mu bakiririmbyemo ryakoze ahantu Aline Gahongayire ahitamo kuri gura.
Icyo gihe Bruce Melodie aganira n’itangazamakuru yakuze ko yaguze 1000$, ni ukuvuga asaga 900 000 Frw. muri icyo gihe.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro ikote yari yambaye ryakunzwe na Aline Gahongayire wahise amubaza agaciro karyo, yiyemeza kumwongereraho amadorali 500 bityo arigura $1500, asaga miliyoni 1.4 Frw. yicyo gihe nabwo.
Icyo gihe Aline Gahongayire Nawe Yavuze ko ari ikote yakunze ubwo yabonaga Bruce Melodie ku rubyiniro, ati “narikunze cyane, narikundiye ku rubyiniro, ndiguze 1500 y’amadorali. Namubajije igiciro arabimbwira ubundi ndamwishyura.”
Ubwo ayo mafaranga yandi Aline Gahongayire yemereye Bruce Melodie navuga ko ari urwenya bateranga bari gufata amashusho. yakwirakwiriye kumbuga nkoranyambaga.
