Umunyamategeko yatandukanyije umugore n’umugabo (Divorce), ariko nyuma y’imyaka ibiri ahuye nabo asanga bakibana nk’umugore n’umugabo.
Ibyo byabereye muri Nigeria aho abantu benshi bakomeje gutangazwa cyane n’uburyo yabatandukanyije ariko bo bakaza kongera kwihuza bidabye ko bajya kureba uwo mucamanza ngo yongere abahuze babe umugore n’umugabo.
Uwo mugabo usanzwe ari umunyamategeko muri Nigeria, wagaragajwe nka Akin, yakiriye ikirego cy’umugore n’umugabo bari bari gusaba gatanya, arababuranisha ndetse baranatandukana burundu.
Nyuma rero hashize imyaka ibiri, yaje guhura n’abo bombi bari kumwe ndetse ababajije bamubwira ko ari umugore n’umugabo ko bongeye kwihuza bakaba umwe.
Ikintu cyakomeje gushimisha abantu batandukanye n’uburyo muri iyo myaka ibiri bari kumwe, babashije no kubyara umwana. Uwo mugabo yagize ati:”Natandukanyije umugore n’umugabo muri 2015 nza gusanga barihuje baranabyara”.
Yakomeje agira ati:”Nafashwe n’ikimwaro, nyuma yo kubabona mbona barakoresheje imbaraga zabo ngo bihuze kandi bigakunda”.
Si ubwa mbere muri Nigeria aho umugore n’umugabo bari barahawe gatanya bihuje bakongera kuganira , ndetse bakabana bakanibaruka.