Rwamagana: Umusore wakekwagaho kwica umukunzi we yasanzwe muri Muhazi yapfuye

Umurambo w’umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano ukurikiranyweho kwica umukobwa w’imyaka 18 bakundanaga, wasanzwe mu Kiyaga cya Muhazi.

Byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Kimara, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya, bagiye kuroba maze babona umurambo w’uwo musore mu mazi, bahita batabaza ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yemeje amakuru avuga ko umurambo w’uwo musore witwa Bizumuremyi Faustin wari ufite imyaka 23 wamaze kuboneka.Ati:

“Uwo musore yasanzwe mu kiyaga cya Muhazi yapfuye bikekwa ko yiyahuye. Yabonwe n’abari bagiye kuroba. Ubu tugiye kuwujyana ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe neza.”

Uwo Bizumuremyi yari asanzwe acuruza butike mu Mudugudu wa Babasha. Umukobwa bivugwa ko yishwe n’uyu musore yari afite imyaka 18, kandi abaturage bavuga ko bombi bari bamaze igihe bakundana.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, ni bwo uyu musore yatangiye gushakishwa nyuma yo gukekwaho kwica uwo mukobwa bari bararanye mu nzu. Byavuzwe ko yamuteraguye ibyuma, ahita atoroka.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu gukurikirana abana babo, kumenya aho barara no kubigisha ibyerekeye umutekano n’imibanire myiza, kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Umurambo wa Bizumuremyi woherejwe ku Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma rya gihanga (autopsie), mu gihe iperereza ku cyateye urupfu rwe n’urupfu rw’uwo mukobwa rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *