Mukantaganzwa Domitille yavuze ko hari abaturage bafite umuco utari mwiza wo kuburana ishema aho kuburana ukuri, aho umuntu ashobora kugurisha umurima ngo abone amafaranga yo gutanga ruswa agambiriye kumvisha mugenzi we gusa.
Mukantaganzwa Domitille, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye ababikora kubireka kuko bibateza ibihombo haba mu bukungu no mu marangamutima.
Mukantaganzwa Domitille, yabikomojeho ubwo yaganiraga n’abakora mu rwego rw’ubucamanza mu ifasi y’Urukiko Rukuru rwa Rusizi, ibarizwa mu turere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Muri Nzeri 2022 ni bwo u Rwanda rwemeje politiki yo gukemura ibibazo hashingiwe ku bw’ubwumvikane no gutanga ubutabera hatisunzwe inkiko. Ubuhuza bukomeje gutanga umusaruro kuko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, imanza zingana na 3.099 zakemuwe bidasabye ko hisungwa inkiko.
Mukantaganzwa Domitille yashimangiye ko imanza zitera igihombo cy’amafaranga zikanatera igihombo mu marangamutima kuko iyo umuntu afite urubanza aba adatekanye. Ati:
“Uhora utekereza uwo muhanganye, hari uwo guhangana, aho abantu baburana ishema aho kuburana ukuri. Nasaba rero Abanyarwanda kubicikaho. Nibashishikazwe no kwiteza imbere, kubana neza n’abavandimwe babo, abaturanyi babo, aho gushishikazwa no guhangana, kumva ko umuntu uzamutsinda ku cyo byasaba cyose.”
Mukantaganzwa agaragaza ko umuco wo kumva ko wagurisha umurima ugatanga ruswa kugira ngo utsinde uwo mufitanye urubanza ari umuco mubi.Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ukuri, bakumva ko bakwiye kubaho ubuzima buzira amakimbirane, bwubaka umuryango.
Yagaragaje ko hari abantu batsindwa ariko ntibabyemere, aho kumva ko batsinzwe kuko batari bafite ukuri cyangwa ko ibyo bavuze bitari bifite ibimenyetso, bakumva ko hatanzwe ruswa.
Ati “Dufite koko n’abagerageza gutanga ruswa kugira ngo bagure abacamanza, ariko ubucamanza bukora mu ruhererekane rw’inkiko.
Ntabwo umuntu azatanga ruswa ku rwego rwa mbere, ngo ayitange mu bujurire, ngo agere mu rw’ikirenga agitanga ruswa.”
Mukantaganzwa yavuze ko ntawe ukwiye kumva ko ubwo afitanye urubanza n’umuntu umurusha ububasha atazabona ubutabera, asaba abaturage kwizera inzego z’ubutabera.
Ati “Ubucamanza bubereyeho kubafasha gukemura ibibazo bafitanye, kubigisha, kubwira Abanyarwanda ngo nimutekane kuko niba hari uje kubasagarira turahari nimutugane.”
Uretse kwihutisha ubutabera no kubanisha ababurana mu mahoro, ubuhuza kandi bufasha abafitanye ibibazo bunguka amafaranga bagatakaje mu kuburana cyane cyane ayakajya ku bavoka no gukurikirana urubanza mu bujurire.
Ku bacuruzi, amafaranga cyangwa imitungo byakabaye bimara imyaka bifungiye mu manza uko zikomeza mu nkiko zitandukanye, bisubira mu bucuruzi bwabo no mu bukungu bw’igihugu.
Mu mwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022 wonyine, miliyari 11 Frw yagaruwe mu bukungu bw’igihugu binyuze mu buhuza mu manza 375 gusa, zingana na 0,45% by’imanza zakiriwe mu nkiko (84.243) muri uwo mwaka.
Mu 2022/2023, amafaranga yagarujwe mu bukungu yarenze miliyari 10,9 Frw n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 126 mu manza 360 zarangiriye mu buhuza, 0,4% by’ibirego ibihumbi 91 byakiriwe muri uwo mwaka.