Umukinnyi wa Fc Barcelona Lamine Yamal ku myaka 18 y’amavuko yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa agatubutse. Ni urutonde ruriho abarimo Cristiano Ronaldo uzinjiza agera kuri 404,643,400,000 Rwf.
Cristiano Ronaldo , ni umukinnyi ukomeye ndetse wagiye aca uduhigo dutandukanye haba mu ikipe ye y’Igihugu, muri Al Nassr yagiyemo muri 2023 , by’umwihariko akaba yarabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe y’Igihugu ya Portugal ku myaka 40.
Cristiano Ronaldo, aganira na Canal 11 yo muri Portugal, yavuze ko impamvu akomeje gushyirwa mu ikipe y’Igihugu ari uko yitwara neza kandi agatanga umusaruro ukenewe. Yagize ati:”Ndatekereza ko nkitanga ibintu byiza ndimo gufasha ‘Club’ yanjye kandi nkafasha n’ikipe y’Igihugu cyanjye. Nonese ni gute ntakomeza kujya mbere?”.
Amafaranga na yo rero ntabwo CR7 yasigaye inyuma ku ikinyamakuru Forbes, cyagaragaje ko muri 2025 na 2026 mu ikipe ya Al Nassr azinjiza angana na 332,385,650,000 Rwf harimo n’umushahara we. Agera kuri 72,257,750,000 Rwf akazayakura mubo yamamariza hanze y’ikibuga barimo Binance, Nike na Herbalife , ayo yose akaba azamuha igiteranyo cy’angana na 404,643,400,000 Rwf hatari havamo umusoro no guhemba abamushakira ibiraka.
Forbes yamushyize ku mwanya wa mbere w’abakinnyi bahembwa amafaranga menshi ndetse akaba ari ibintu bibaye byikurikiranya inshuro zigera kuri 6.
Ku mwanya wa Kabiri, hari Lionel Messi usanzwe akinira ikipe ya MLS yo muri Amerika mu Majyepfo y’Umujyi wa Florida. Ikinyamakuru Forbes, cyagaragaje ko Lionel Messi azinjiza agera kuri 187,870,150,000 Rwf avuye mu bo yamamariza no mu mushahara we.
Messi yamamariza ibigo bikomeye birimo Adidas, Lay’s, Mastercard, Mas+ n’abandi batandukanye.
Ku mwanya wa Gatatu harimo Karim Benzema uzinjiza agera kuri 150,296,120,000 Rwf. Karim Benzema ni Umufaransa ukinira ikipe ya Al Ittihad yo muri Saudi Arabia aho yigaragarije cyane.
Kylian Mbappé na we yashyizwe kuri urwo rutonde aho ari ku mwanya wa Kane n’amafaranga 137,289,725,000 Rwf. Ni Umufaransa na we ariko ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espanye akaba afite ibigo yamamariza biri no mu bizamufasha kwinjiza agera kuri Miliyoni 25 z’Amadorari.
Erling Haaland ari ku mwanya wa Gatanu aho azajya yinjiza agera kuri 115,612,400,000 y’amafaranga y’u Rwanda. Haaland usanzwe akinira ikipe ya Manchester City, yamamariza ibigo birimo Nike ndetse n’ibindi byo mu Gihugu cye bicuruza imbuto n’imboga ari byo Bama Gruppen na Godfisk.
Vinicius Jr. ari ku mwanya wa Gatandatu n’akayabo k’amafaranga 86,709,300,000 Rwf azava mu yo ahembwa ndetse no mu bigo bitandukanye akorana na byo birimo Nike, Hugo Boss na Prada Eyewear. Ni Umunya-Brezil ukinira ikipe ya Real Madrid.
Mohamed Salah ari ku mwanya wa Karindwi aho azinjiza agera kuri 79,483,525,000 Rwf. Mohamed Salah wo mu Misiri asanzwe akinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi iyo kipe igenderaho.
Mohamed Salah aherutse gusinyira iyo kipe ya Liverpool amasezerano azamugeza muri 2027.
Ku mwanya wa Munane hari Sadio Mane wo muri Senegal ariko usanzwe akinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia hamwe na CR7. Sadio Mane azinjiza agera kuri 78,038,370,000 Rwf.
Hakurikiyeho Jude Bellingham uri ku mwanya wa Cyenda. Jude Bellingham azinjiza agera kuri 63,586,820,000 Rwf.
Lamine Yamal yashyizwe ku mwanya wa 10 aho azinjiza agera kuri 62,141,665,000 Rwf. Yamal wageze muri FC Barcelona agatangira kwigaragaza muri 2023, yahawe amasezerano maremare na FC Barcelona ndetse abona n’ibigo bakorana bazamufasha kwinjiza agera kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga.