Umuhanzi Juma Jux yafashe mu mugongo Abanya-Kenya

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Juma Jux, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’urupfu rwa Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, avuga ko utabarutse atari uwa Kenya gusa, ahubwo ko ari intwari y’Afurika yose.

Mu butumwa bwuje amarangamutima yanyujije ku rukuta rwa rwa Instagram kuwa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, Jux yavuze ko Raila Odinga yari umuntu w’ikirenga mu buyobozi, ubutwari n’ubumwe, ndetse ko yahumekeye imbaga y’Abanyafurika icyizere n’imbaraga zo guharanira impinduka.

Yagize ati: “Byandenze umutima kumva inkuru y’urupfu rwa Nyakubahwa Raila Odinga. Yari intwari nyayo y’Afurika, ikimenyetso cy’ubutwari, ubuyobozi n’ubumwe.”

Jux yavuze ko yaherukaga guhura na Raila n’umuryango we mu minsi micye ishize ubwo yari muri Kenya, maze asigara atangajwe cyane n’uko umuntu wo ku rwego rwe yagaragazaga ubwiyoroshye bukomeye.

Yunzemo ati :“Nagiriwe umugisha wo guhura nawe n’umuryango we mwiza i Nairobi, hashize ibyumweru bicye gusa. Nabonye ubwitonzi n’icyubahiro bikajyana n’ubuyobozi buhamye,”.

Yakomeje avuga ko Raila yari umuyobozi udasanzwe, wihariye mu kwiyoroshya ariko kandi akagira ijambo rikomeye kandi rifite ukwiyoroshya kuvuye mu mutima.

Uwo muhanzi yihanganishije umuryango wa Raila Odinga, Perezida wa Kenya William Ruto, ndetse n’abaturage bose ba Kenya, ababwira ko akababaro kabo nawe kamushegeshe umutima.

Ati: “Ndihanganisha byimazeyo Nyakubahwa William Ruto, Perezida wa Kenya, umugore wa Raila, abana be, n’umuryango we wose. Ndihanganishije kandi n’abaturage beza ba Kenya.”

Juma Jux yasoreje ku magambo avuga ko urupfu rwa Raila Odinga ari igihombo gikomeye ku mugabane wose wa Afurika.

“Roho ye iruhukire mu mahoro iteka. Afurika ibuze umwe mu bayobozi bayo beza cyane,”.

Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, akaba yaranabaye Umudepite ahagarariye agace ka Langata kuva mu 1992 kugeza mu 2013. Uyu mugabo yanayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi igihe kinini, akaba yariyamamarije kuyobora Kenya inshuro eshanu zose adatsinda, ndetse no ku mwanya wo kuyobora Komisiyo ya AU na bwo bikaba bitaramuhiriye.

Kuva muri icyo gihe yatsinzwe amatora ya 2007 habaye imvururu zikomeye cyane zatumye habaho ubwicanyi mu gihugu bwaguyemo abarenga 1300 abandi ibihumbi bakurwa mu byabo. Raila Odinga yavukiye i Maseno muri Kenya akaba yarinjiye muri politiki mu 1980, ariko yatangiye kumenyekana cyane mu 1990, ubwo Kenya yari iri ku rugamba rwo gushaka kuvana ku butegetsi ishyaka Kenya African National Union (KANU) rya Daniel arap Moi.

Ivomo : Citzens .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *