Polisi yasubije moto zari zibwe

Ubwo yatangaga Moto zari zibwe, Polisi y’igihugu yahishuye amayeri yakoreshejwe n’abajuru, arimo kuzihindurira ‘plaque’, iboneraho kuburira abishora muri ubwo bujura.

Ubyarutsweho kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, ubwo Polisi yasubizaga moto eshanu zari zaribwe, abazihawe bashima uru rwego k’ubwo umuhate wo guharanira umutekano w’igihugu n’ubunyamwuga bubaranga.

Izo moto zafashwe zatangiwe ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, aho Polisi y’igihugu yaboneyeho kuburira abishora mu bujura bw’ibinyabiziga.

ACP Rutikanga Boniface Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,  yagarutse ku mayeri yakoreshwejwe izi moto zibwa, anasaba abandi bibwe ibinyabiziga kugana inzego z’umutekano. Ati “Izi moto twasubije, zose zahinduwe ‘Plaque’ kugira ngo uwayibye nakora amakosa ntibimenyekane, ari na yo mpamvu dusaba abibwe ibinyabiziga kutugana, kugira ngo dukurikirane ibyabo bigaruzwe.”

Yanakomoje kuri Gahunda ya Polisi ya Gerayo Amahoro iteganywa gutangizwa mu isura nshya, aho izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Turindane, Tugereyo Amahoro”, ikazaba igamije kwibutsa Abanyarwanda ko buri umwe wese afite uruhare mu mutekano wo mu muhanda.

Uwizeyimana Joseph wasubijwe moto ye nyuma y’imyaka ine ibuze, yashimye polisi y’u Rwanda, ndetse ashishikariza n’abandi bibwe kuyigana. Yagize ati “Biranshimishije cyane kandi ndashima na Polisi y’iguhugu ku buryo iharanira kugira ngo Abanyarwanda babone ibyabo.” Yongeyeho ati “Inama nagira uwaba yaribwe, niba ikinyabiziga cyawe kibuze, ukwiye kwegera Polisi kuko ifite ubushobozi bwo kugishaka kandi kikaboneka nkuko nanjye byagenze.”

Moto ya Iyakaremye Stephen nayo yabonetse ndetse yatangaje ko yari yarihebye ariko ubu akaba ashima inzego z’umutekano. Yagize ati:”Nari nariyakiriye sinari nzi ko nzongera kubona moto yanjye, ariko ubu ndashima inzego z’umutekano kandi mbwira n’abandi ko nibanyura mu nzira zemewe ntakabuza ibinyabiziga byabo bizaboneka.”

Si abo gusa, kuko umujura umwe wafashwe, ni uwari wibye moto ya Niyitanga Eugene, akoresheje amayeri yo kuyihindura Plaque. Eugene yavuze ko yihutiye kubimenyesha inzego bireba, ndetse akaba ashima Polisi ko ibyo yijejwe byabaye impamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *