Mu Karere ka Ngoma , itungo ry’ingurube ryariye umwana w’uruhinja ww’ukwezi n’igice, abaturage batabara itari yamurya wese ngo imumare
Nyuma yo kuribwa n’iyo ngurube uwo mwana yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kibungo.
Ibyo kurya uwo mwana w’uruhinja byabaye ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu Mudugudu w’Akabira mu Kagari ka Nkanga mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Iryo tungo ry’ingurube nirya Nsengiyaremye Théogène na Nzamukosha Jeaninne, bari baraguze kugira ngo ibafashe mu kwiteza imbere ibaha ifumbire no kororoka. Uruhinja rw’uyu muryango nirwo yariye ubwo yarusangaga mu mbuga.
Gitifu (Umunyamabanga Nshingwabikorwa) w’Umurenge wa Sake, Ndaruhutse Jean de Dieu, yabwiye ikinyamakuru cya Igihe dukesha iyi nkuru ko iyo ngurube yariye bimwe mu bice by’uyu mwana.
Ati:”Umwana ari mu Bitaro i Kibungo, ni kwa kundi ababyeyi baba bari mu buragare, ingurube yavuye mu kiraro cyayo umwana yari ari hasi mu mbuga, imugezeho urumva ni indya byose nta kintu iba izi”.
Yakomeje agira ati:”Yahise itangira kurya imukuraho umunwa n’amazuru noneho abantu baratabara barayitesha ahita ajyanwa kwa muganga ubu niho ari kuvurirwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaruhutse yakomeje asaba ababyeyi cyane cyane abafite amatungo mu rugo kwirinda uburangare. Yavuze ko umwana w’Ukwezi aba akwiriye gushyirwa mu nzu aho kujyanwa hanze aho ashobora guhurira n’ibibazo bitandukanye.
Yagize ati:”Ababyeyi nibareke kurangara bamenye ko umwana w’uruhinja aba ari igitambambuga, ntashobora gutabaza cyangwa ngo yitabare, bajye babajyana aho bagiye hose”.
Ati:”Ikindi turabasaba ko ku boroye bajya bareba neza ko ibiraro byabo bikinze neza kuko hari amatungo ashobora kumena nk’ingurube akangiza byinshi, ikindi turabasaba kujya batabaza kugira ngo niba hari ikibaye ubuyobozi butabarire ku gihe”.
Kugeza ubu ubu uyu mwana w’Ukwezi n’igice akomeje kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo ariko bimwe mu bice by’umubiri we birimo umunwa n’amazuru bikaba byarariwe n’iyi ngurube yahise yicwa na se w’umwana, dore ko ari n’iyo yari yoroye.