DRC: Umutwe wa Wazalendo n’ingabo za Leta bongeye kurasana

FARDC n’Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo byarasaniye mu Mujyi bwa Pinga muri teritwari ya Walikale, hapfa umusirikare umwe wa Leta.

Ibyo kurasana kwabo byatangajwe n’Ubuyobozi bwo muri gurupoma ya Kisimba iherereyemo umujyi wa Pinga, bwasobanuye ko umwuka mubi hagati y’impande zombi watangiye ubwo Wazalendo bari bavanye ku rugamba umuntu wakomeretse.

Abarwanyi ba Wazalendo isanzwe ifatanya na Leta mu rwanya umutwe wa M23 bageze mu nzira, basaba umusirikare wo mu mutwe w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishinzwe imyitwarire kubafasha kugeza iyi nkomere ku bitaro bikuru bya Pinga, arabyanga. Bahise bamurasa, ahita apfa.

Byuma yo kumurasa agapfa urupfu rwe (Uwo musirikare) rwarakaje bagenzi be na bo bakorera muri uyu mutwe w’ingabo, barasa kuri Wazalendo mu rwego rwo kwihorera, hakomereka babiri muri bo.

Muri uwo mwanya impande zombi zatangiye kurasana bikomeye, abaturage bo mu mujyi wa Pinga bashya ubwoba. Ibikorwa by’ubukungu byo muri uyu mujyi byahose bihagarara by’agateganyo.

Ubuyobozi bw’ingabo za Leta bukorera muri Walikale bwahageze, busaba impande zombi guhagarika imirwano. Hatangiye iperereza kugira ngo abateje iki kibazo bamenyekane, bakurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *