Vestine yasobanuye iby’urushako rwe

Ubwo bari bageze muri Canada aho bagiye gukorera ibitaramo bitandukanye, Vestine na Dorcas bagaragaje byinshi ku mibereho yabo Vestine ashurako yari yarabujije umuvandimwe we kuzashaka vuba.

Vestine na Dorcas ubwo bageraga mu gihugu cya Canada, Vestine yahakanye ko urushako ari rubi nyuma y’uko mu minsi yashize agiriye inama murumuna we yo kubanza kwitonda akazashaka atakiri muto, mu gihe Dorcas we avuga ko igihe nikigera azarushinga.

Vestine na Dorcas bari kumwe n’umujyanama wabo, Irene Murindahabi, bamaze kugera muri Canada mu mujyi wa Vancouver aho bazataramira mu mpera z’iki cyumweru, bakazakomereza mu yindi mijyi itandukanye yo muri iki gihugu.

Umunyamakuru Ally Soudy wagiye kubakira ku kibuga cy’indege yabaganirije, maze bamubwira uko biteguye ibi bitaramo bagiye gukorera muri Canada, akaba ari no ku nshuro yabo ya mbere bagera ndetse bataramira muri iki gihugu.

Ally Soudy yabajije Vestine impamvu yagiriye inama murumuna we yo kuba yitonze gushaka, niba hari ibibi amaze kubona mu rushako. Vestine yavuze ko nta kibi yabonye ndetse ko Dorcas aramutse ashatse bitaba birimo ikibazo.

Ally Soudy yamubajije ati: “Ni iki kidasanzwe wabonye?” Vestine amusubiza ati: “Nta kidasanzwe.” Dorcas we yavuze ko igihe cyo gushaka kitari cyagera ndetse atakizi, kandi ko na mukuru we ntacyo abaye nyuma yo gushaka, bityo igihe cye nikigera azashinga urugo rwe nka mukuru we.

Dorcas yagize ati:“Ntabwo mbigena ariko igihe cyabyo kizaba. Urabona abaye iki (avuga mukuru we Vestine)”.Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025 bazataramira i Vancouver. Ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 bazataramira Regina, Saskatchewan.

Ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 bazataramira Winnipeg muri Manitoba, ku wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025 bazataramira Edmonton muri Alberta, basoreze muri Calgary.

Aba bahanzi batangaje ko ibi bitaramo bigamije gususurutsa Abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo z’Imana bo muri Canada, bakabagezaho ibyishimo by’indirimbo “Yebo” n’izindi zihembura imitima. Banashimiye abafana babashyigikiye mu rugendo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *