Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamamaye cyane muri filime “Ikigeragezo cy’ubuzima”, agiye kumurika umukino w’ikinamico n’umuziki.
Ni umukino yise ngo “Ndabaga: The Musical” akaba ari igihangano gishingiye ku nkuru y’umwari Ndabaga, umwe mu bagore b’icyitegererezo mu mateka y’u Rwanda uzwiho ubutwari, ubwitange n’urugero mu guhindura amateka.
Uwo mukino “Ndabaga: The Musical” uzahuriza hamwe umuziki wa Kinyarwanda, imbyino z’Intore, ibyuma bya gakondo, n’uburyo bushya bwo guseruka ku rubyiniro, hakoreshejwe ibikoresho bya kizungu bya sinema n’urusobe rw’amajwi.
Uzerekanwa bwa mbere mu muhango uzabera muri BK Arena, ku wa 8 Ugushyingo 2025, ukazaba ari umwe mu bikorwa bikomeye byo guteza imbere umuco nyarwanda n’ubuhanzi bwo ku rubyiniro. Ni igikorwa kigamije gukomeza gusigasira umuco nyarwanda ndetse no gutangiza ikiganiro gishya ku buringanire, ubutwari n’ishema ry’igihugu.
Inkuru ya Ndabaga izerekana uko umukobwa w’umunyarwandakazi yarenze imipaka y’umuco wo hambere, agahinduka intwari ihindura amateka y’igihugu. Ni umukino witezweho kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cy’ibikorwa bikomeye bya gihanga n’ibirori byo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze NI Communications, Cynthia Ineza, yavuze ko “Ndabaga: The Musical” atari umukino gusa, ahubwo ari urugendo rwo guteza imbere umuco n’imbaraga z’umugore. Willy Ndahiro, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa NI Communications akaba na nyiri uyu mushinga, yavuze ko iki gikorwa kizaba ikimenyetso cy’uko inkuru z’Abanyarwanda zikwiye kwerekanirwa ku rubyiniro runini kandi mu buryo buhebuje.
Yannick Ndayishimiye ni we wayoboye imbyino zizagaragra muri uyu mukino, aho azahuza imbyino za Kinyarwanda n’ubuhanga bwo ku rubyiniro rwa none.
Michael Makembe, uzwiho ubuhanga mu muziki, ni we wanditse kandi uyobora indirimbo z’uyu mukino, yifashishije ibikoresho bya Kinyarwanda nk’inanga, umuduri n’ibindi. Biteganyijwe ko Indende Cultural Group ari bo bazasusurutsa abazitabira igitaramo cyo kumurika uyu mukino.
Mu bakinnyi bazagaragara mu mukino “Ndabaga: The Musical” harimo Mazimpaka Kennedy, umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda, Herve Kimenyi, umunyarwenya n’umukinnyi w’ikinamico w’imbaraga, ndetse na Kellia Tuyizere, umukobwa wakinnye mu mwanya wa Ndabaga.
Uyu mukino uzamara iminota igera ku 100, kandi wateguwe mu mezi menshi hategurwa imyambaro, imbyino n’imiririmbire.
Cynthia Ineza yavuze ko igitekerezo ntikigarukira ku gitaramo kimwe, ahubwo hazakurikiraho ibitaramo mu mashuri makuru na za kaminuza, ndetse hari intego yo kujyana uyu mukino ku rwego rw’isi, kugeza no ku rubyiniro rwa Broadway i New York.