Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye cyane arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwagiye rurokoka rukiyubaka kandi rukarushaho kumurika no gutanga icyizere.
Perezida w’u Rwanda yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abagize Urwego Ngishwanama rwa Perezida, Presidential Advisory Council (PAC), ku wa 14 Ukwakira 2025.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 31 ishize igihugu cyahuye n’ishyano rikomeye, ariko kiranesha ibigeragezo byinshi byakurikiyeho.
Yagize ati: “Mu Rwanda, twararokotse, mu myaka 31 ishize, ishyano ryatugwiriye, kandi n’ubu tugomba gukomeza kurokoka n’ibindi byinshi bituruka hanze. Ariko amateka yatwigishije ko nubwo hacura umwijima, yaba mu Rwanda, muri Afurika cyangwa ku Isi yose, hari ahantu hato hashobora gushibuka hagatanga urumuri. U Rwanda rwacu, muri uwo mwijima, ruramurika.”
Yakomeje avuga ko nubwo hakiri ibibazo byinshi igihugu gihanganye na byo, byose bishobora gutsindwa binyuze mu gukomeza guharanira iterambere.
Ati: “Dukeneye guharanira kurokoka urugamba kandi tugatera imbere tukajya aho twifuza kugera n’aho abandi badutanze kugerayo bageze. Guhindura aha hantu hacu hato biri mu bushobozi bwacu uko dukomeza kurokoka ibitero by’abo bantu baturuta”. Urwego Ngishwanama rwa Perezida, PAC, ni urubuga ruhuza Umukuru w’Igihugu n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu.
Rwashinzwe ku wa 26 Nzeri 2007, rugamije gutanga ubujyanama n’ubunararibonye mu nzego zitandukanye. Abagize uru rwego bahura kabiri mu mwaka, inama ya mbere ikaba yarabereye i New York ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’inama ya Clinton Global Initiative.
PAC ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga ibitekerezo byubaka no kunganira igihugu mu rugendo rwo kwiyubaka no guhangana n’ibibazo bitandukanye.
Kuri ubu, u Rwanda ruri mu bibazo birimo umutekano muke mu Karere, aho amahanga akunze gufata uruhande rwirengagiza impamvu nyakuri z’ibibazo bihari, bigatuma abamaze imyaka myinshi barengana bahindurwa abagizi ba nabi.
Hari kandi ibibazo rusangiye n’Isi yose nk’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo ku bukungu n’iterambere. Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rukomeje kwiyubaka no guharanira kuba ahantu hifitemo icyizere, rugatanga urumuri mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi.