Sosiyete z’itumanaho mu Bushinwa zemerewe gutanga serivisi za e-SIM, ibintu bizatuma telefoni ya Apple yo mu bwoko bwa iPhone Air igura angana na 1.633.023 Frw itangira kugurishwa muri iki Gihugu.
Ubu ni ubwa mbere e-SIM igiye gukoreshwa mu Bushinwa, nyuma y’imyaka iyi serivisi itemewe n’amabwiriza y’igihugu.
Apple yatangaje ko telefoni ya iPhone Air izatangira kugurishwa kuva kuri 7.999 yuan (angana na 1.633.023 Frw). Iyi telefoni ni yo yonyine mu Bushinwa izaba ikoresha e-SIM gusa, mu gihe izindi iPhone zaho zari zisanzwe zifite uburyo bwo gushyiramo sim card isanzwe.
Mu 2022, Apple yatangiye gushyira ku isoko telefoni zifite uburyo bwa e-SIM gusa uhereye kuri iPhone 14, ariko mu Bushinwa ntibyari byemewe kuko sosiyete z’itumanaho zitari zifite uburenganzira bwo gutanga iyo serivisi.
Sosiyete eshatu zikomeye mu Bushinwa China Mobile, China Telecom na China Unicom zamaze guhabwa uburenganzira bwo gutanga e-SIM mu buryo bw’igerageza, mu rwego rwo gutegura uburyo bwagutse bwo kuyikoresha.
Ari muri Shanghai, Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, yatangaje ko bishimiye cyane intambwe u Bushinwa buteye mu ikoranabuhanga. Yagize ati:
“Twishimiye gutangaza ko iPhone Air izatangira kuboneka guhera mu cyumweru gitaha, kandi ku bifuza kuyitumiza mbere, gahunda izatangira kuri uyu wa gatanu.”
Iyi ntambwe igaragaza impinduka ikomeye mu ikoranabuhanga ry’itumanaho mu Bushinwa, ikaba izafasha abakoresha telefoni kugira ubwisanzure n’umutekano birenzeho, kuko e-SIM ituma umuntu atagomba gukoresha sim card isanzwe, ndetse ikorohereza guhindura sosiyete y’itumanaho mu buryo bworoshye.