Sean Diddy Combs, yategetswe n’Urukiko rwa Amerika gushyikiriza inzego za Leta ibikoresho byose by’ikoranabuhanga bifitanye isano n’iperereza ku byaha by’ubusambanyi n’icuruzwa ry’abantu ashinjwa gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
P Diddy umuririmbyi umushoramari akaba n’umwe mu bantu bakomeye mu muziki wa Amerika, w’imyaka 55, aherutse gukatirwa igifungo cy’amezi 50 nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri byo gutwara abantu kugira ngo bakore ubusambanyi, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ni umwanzuro w’urukiko ukurikiye iperereza ryatangiye mu 2024 ubwo inzego z’umutekano zasakaga amazu ye yo muri California no muri Florida. Nk’uko byatangajwe n’urubuga AllHipHop, Diddy agomba gushyikiriza Leta mudasobwa, telefoni, tablets na hard drives.
Byose bikekwa ko bifite amakuru n’amashusho y’ibirori by’ubusambanyi byiswe “freak-offs” yakunze gutegura. Muri ibyo harimo n’amashusho yiswe “Ibiza Tapes” yafashwe mu 1996 ubwo yari mu rugendo rwo hanze ya Amerika.
Abashinjacyaha bavuze ko ayo mashusho n’ibikoresho bifatwa nk’ibyifashishwaga cyangwa byari biteganyijwe gukoreshwa mu bikorwa by’ubusambanyi bitemewe n’amategeko. Urukiko rwanategetse ko Diddy yemera guhara amafaranga 9.000$ yafashwe ubwo yafatirwaga muri hoteli yo muri Manhattan mu 2024.
Aya mashusho yagaragajwe nk’ibimenyetso by’ingenzi mu rubanza, n’ubwo Diddy yagizwe umwere ku byaha byo gucura imigambi y’ubugizi bwa nabi no gucuruza abantu mu busambanyi, ariko yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’ubusambanyi.
Bamwe mu batangabuhamya barimo Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we, bavuze ko ayo mashusho yakundaga gukoreshwa mu birori by’ubusambanyi bikomeye byiswe “freak-offs”, byatumirwagamo abantu batoranyijwe.
P Diddy yakomeje guhakana ibi byaha byose, avuga ko ibyo bikorwa byabaga ku bushake bw’ababigiragamo uruhare. Yatangiye gutanga ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire rwa kabiri rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyifuzo cye cyo gufungirwa mu kigo gifungirwamo abantu badafite ibyaha bikomeye giherereye muri New Jersey, kugira ngo abe hafi y’umuryango, cyanzwe n’urukiko.
Ibikoresho byose byafashwe hamwe n’amashusho byamaze gushyirwa mu bubiko bwa Leta bikurikiranwa n’Ishami rya “U.S. Customs and Border Protection”, mu gikorwa cy’iperereza ryamaze igihe kirekire, rikaba rigeze ku musozo.