Ku wa 15 Ukwakira 2025, Minaj yanditse ubutumwa kuri konti ye ya X (Twitter) avuga ko agiye guhagarika ibikorwa bye bya muzika, anasigira amagambo ataziguye yerekeza kuri Jay Z, wamenyekanye nk’umuhanzi, umujyanama n’umuyobozi wa label ikomeye Roc Nation.
Uyu muraperikazi w’imyaka 42 yanditse ati:”Mpagaritse gushyira album hanze. Nta muziki uzongera gusohoka. Ndizera ko ubu wishimye. Murabeho Barbz. Ndabakunda iteka ryose”.
Aha, konti yanditseho Sc byahise byitirirwa Shawn Carter (Jay Z), bituma benshi bakeka ko haba hari ikibazo cyavutse hagati yabo, cyane ko Minaj yakunze gushima Jay Z nk’umwe mu bamufashije mu rugendo rwe rwa muzika.
Iyi si yo nshuro ya mbere Nicki Minaj atangaje ko asezeye mu muziki. Mu 2019, yari yabivuze mu magambo asa n’ayo, avuga ko agiye kwita ku muryango, ariko nyuma y’amezi make agaruka asaba imbabazi abafana be, avuga ko yabivuze ari mu bihe by’agahinda.
Nyuma yaho yagarukanye imbaraga, asohora album “Pink Friday 2” mu 2023, yagiye ku myanya ya mbere ku mbuga zikomeye nka Billboard na Spotify, yongera kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu muziki wa rap ku Isi.
N’ubwo hari ababonye ubu butumwa nk’ikimenyetso cy’uko Nicki Minaj yaba yongeye kunanirwa mu buryo bwo guhangana n’ibibazo by’imbere muri muzika, abandi barakeka ko ari uburyo bwo guteza amatsiko mbere yo gusohora indi album nshya, nk’uko yabigenje mu myaka yashize.
Nicki Minaj, wamamaye ku ndirimbo nka “Super Bass”, “Anaconda” na “Chun-Li”, asanzwe afite umubare munini w’abafana b’indahemuka bazwi nka Barbz. Ni umwe mu baraperikazi bake babashije kuguma ku isonga imyaka irenga 15 mu ruganda rwa muzika, kandi yakunze kugaragaza icyizere cyinshi kuri Jay Z nk’umwe mu bamufashije mu rugendo rwe.
Kugeza ubu, nta muntu wo mu ruhande rwa Jay Z cyangwa rwa Nicki Minaj urasobanura icyateye aya magambo, ariko abakurikiranira hafi ibya muzika bavuga ko “bishobora kuba ari ikinamico” ryo gutegura uburyo bushya bwo kwamamaza indirimbo cyangwa album itarashyirwa ahagaragara.