Guverinoma ya Kenya yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo kubera urupfu rwa Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, wapfuye afite imyaka 80 azize guhagarara k’umutima.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo byatangajwe ko Odinga yaguye mu bitaro bya Sreedhareeyam Ayurvedic biherereye i Ernakulam mu Karere ka Kerala, mu Buhinde. Bivugwa ko yahitanywe no guhagarara k’umutima ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo ahagana saa tatu zaho.
Nyuma y’amasaha make urupfu rwe rumenyekanye, Perezida wa Kenya William S. Ruto yihanganishije umuryango wa Odinga n’Abanyakenya muri rusange, agaragaza ko Afurika ibuze umuyobozi ukomeye. Yavuze ko Odinga yari impirimbanyi ya demokarasi, umurwanyi w’imiyoborere myiza, kandi udatinya guharanira ukuri.
Mu butumwa bwe, Perezida Ruto yagize ati: “Dutakaje umwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika, impirimbanyi ya demokarasi, umurwanyi udatinya kandi udacogora w’imiyoborere myiza. Izina rya Raila Amolo Odinga rizahora ryandikwa mu mateka y’igihugu cyacu, nk’inkuru yo guhatana, kwigomwa, ubutwari, kugendera ku mategeko, ibyiringiro no guharanira kuba indashyikirwa.”
Perezida Ruto yatangaje ko hazabaho iminsi irindwi y’icyunamo, aho amabendera yose y’igihugu azururutswa mu cya kabiri kugeza igihe Raila Odinga azashyingurirwa.
Odinga yari asanzwe ajya kwivuriza mu bitaro bya Sreedhareeyam Ayurvedic, nyuma y’uko umukobwa we Rosemary Odinga yabyivurijemo ikibazo cy’amaso mu 2017, akongera kureba neza nyuma yo kubura uruhu rw’amaso igihe kirekire.
Raila Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati y’umwaka wa 2008 na 2013. Yagerageje kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu inshuro eshanu zose ariko ntazigere agira amahirwe yo gutsinda. Yari azwi nk’umwe mu banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi, akaba n’umurwanashyaka w’ukuri n’iterambere ry’igihugu cye.
Urupfu rwe rwateye agahinda gakomeye muri Kenya no muri Afurika muri rusange, aho benshi bamwibuka nk’umunyapolitiki w’intwari waharaniye demokarasi, amahoro n’ubwiyunge bw’abaturage.