Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ari mu bitezwe kuririmba bwa mbere mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Ukwakira 2025. Ni igitaramo kigamije gususurutsa urubyiruko binyuze mu rwenya, umuziki n’ubusabane.
Mbonyi, uherutse gufatira amashusho y’indirimbo zigize album ye ya gatanu yise “Hobe”, yatangajwe ko azaririmba muri iki gitaramo nyuma y’aho abanyarwenya batandukanye bazaba basusurukije abitabiriye. Azahurira ku rubyiniro n’abandi baramyi barimo Aimé Uwimana na Prosper Nkomezi, mu gikorwa giteganyijwe kuba kimwe mu byitezwe cyane muri uku kwezi.
Ibi bibaye nyuma y’uko Israel Mbonyi yanditse amateka mashya ku rubuga rwa YouTube, aho yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda ugeze ku bakurikira miliyoni ebyiri, ndetse indirimbo ze zose zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 500.
Ku wa 13 Ukwakira 2025, Mbonyi yanyuze ku rubuga rwe rwa Instagram ashima abafana be, yibuka urugendo rwe kuva mu 2014 ubwo yasohoraga album ye ya mbere ku buryo bwa CD kugeza ubwo yinjiye ku mbuga nkoranyambaga mu 2018.
Yagize ati:”Mu 2018 inshuti yanjye yambwiye kuri YouTube, sinari nzi icyo ari cyo. Yambwiye ko nkwiye gufungura shene yanjye nkajya nshyiraho indirimbo. Ni bwo natangiye, kandi nk’uko Bibiliya ivuga ngo ‘Mugende mwamamaze ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’Isi,’ ntekereza ko uru rubuga rudufasha kugeza kure ubutumwa no gukuza ubwami bw’Imana.”
Israel Mbonyi yashimiye Imana n’abamushyigikiye kuva yatangira, avuga ko YouTube yamubereye urubuga rukomeye rwo gusakaza ubutumwa bwiza ku Isi yose.
Mu Ukwakira 2024 yari yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda ufite abamukurikira benshi kuri YouTube, asimbuye Meddy, ndetse icyo gihe yaciye agahigo ko kubona miliyoni imwe y’abakurikira mu mwaka umwe gusa.
Kwitabira Gen-Z Comedy ni indi ntambwe igaragaza uko umuziki we uri kurenga imbibi z’insengero, ukinjira no mu bitaramo bigamije gusabana no guteza imbere urubyiruko mu buryo bwiza.
Iki gitaramo gitegerejwe nk’ahantu hazahuza urwenya, umuziki n’ubusabane, aho Israel Mbonyi azasoza igitaramo mu buryo bwihariye, aririmba zimwe mu ndirimbo zikunzwe mu rugendo rwe rwa muzika.