Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye ibitero by’indege z’intambara mu bice bituwe n’abaturage ndetse no ku birindiro by’Ihuriro ry’umutwe AFC/M23 biri mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make gusa basinye amasezerano y’agahenge i Doha muri Qatar.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ryagaragaje ko ibyo bitero byagabwe n’indege ya drone yo mu bwoko bwa Sukhoi-25, ndetse n’ibindi bitero byo ku butaka byagabwe mu bice bya Kadasomwa, Lumbishi na Kasake. Muri iryo tangazo, Kanyuka yavuze ko ubwo bushotoranyi bugaragaza ko Kinshasa yahisemo kwirengagiza nkana amasezerano y’amahoro yari amaze gusinywa.
Yasabye imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa kureba ibyo bikorwa bya DRC, agaragaza ko ubuzima bw’abasivili bukomeje guhungabana ndetse bamwe bakaba bahasiga ubuzima. Yashimangiye ko ibyo bitero bigamije kurasa mu baturage no kubashyira mu kaga.
AFC/M23 yahamagariye kandi Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa bari mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC, kudaceceka imbere y’ibikorwa bya Kinshasa. Yagize ati AFC/M23 izakomeza kurinda abaturage bayo mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ibyo bitero byabaye nyuma y’uko intumwa za DRC n’iz’Ihuriro AFC/M23 bemeranyije gushyiraho urwego ruhuriweho ruzagenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ibyo biganiro byatangiye ku wa 13 Ukwakira i Doha muri Qatar, bikaba byari bifatwa nk’umusaruro w’icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro, nubwo ako gahenge katubahirijwe.
Nyuma y’ibi biganiro by’amahoro, Lawrence Kanyuka yari yatangaje ko yizeye ko DRC izahagarika ibitero ku basivili kubera ayo masezerano, kandi yiringiye ko bizatuma amahoro arambye agerwaho.