Donald Trump yanenze ifoto ye yakoreshejwe n’ikinyamakuru Time Magazine ku nkuru cyari cyanditse ku ruhare yagize mu guhagarika imirwano muri Gaza.
Iyo nkuru yasohotse ku wa 13 Ukwakira 2025, yavugaga ko ari intsinzi ikomeye kuri Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugira uruhare mu guhagarika intambara hagati ya Israel na Hamas.
Ifoto nyamukuru y’iyi nkuru ni yo yatumye Trump arakara, kuko yerekaga isura ye mu buryo butagaragara neza, atagaragazwa nk’umuntu ukomeye. Nyuma yo kubona iyo foto, Trump yifashishije urubuga rwe rwa Truth Social maze agaragaza ko nubwo inkuru yari nziza, hari ikibazo gikomeye cyari kiyirimo ari cyo ifoto bakoresheje.
Yagize ati:”Bankuriyeho umusatsi, ku mutwe banshyiraho ikintu kimeze nk’ikamba ariko ritoya cyane. Ni ishyano koko!”
Trump amaze igihe kirekire anenga imikorere ya Time Magazine, agishinja gukunda gutambutsa inkuru zimunenga n’ubuyobozi bwe. Iyo nkuru yo ku wa 13 Ukwakira 2025 yasohotse nyuma y’uko hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas i Cairo mu Misiri, amasezerano yabayeho ku bufatanye n’uruhare rwa Perezida Donald Trump.
Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga ibitero mu Majyepfo ya Israel byahitanye abantu 1200, bituma habaho imirwano yamaze igihe kirekire.
Trump yagaragaje ko ku bwe guhagarika iyo ntambara ari intsinzi ikomeye ku isi yose, ariko ntiyahishiye ko atishimiye uburyo Time Magazine yamugaragaje ku isura mu nkuru yayo.