Davido agiye kongera gukandagira ku rubyiniro rwa Kigali mu gitaramo gikomeye kizaba ku itariki ya 5 Ukuboza 2025 muri BK Arena.
Iki gitaramo kizaba ari kimwe mu bitaramo bikomeye byabereye byihebye mu Rwanda muri uyu mwaka, kikaba gitewe inkunga n’ikinyobwa cya SKOL Malt, gisanzwe kizwi cyane mu myidagaduro n’ibitaramo bikomeye.
Davido ari mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi yose mu rwego rwo kumenyekanisha album ye nshya yise “5Ive.” Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yatangiye uru ruhererekane rw’ibitaramo ku wa 11 Nyakanga 2025 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yateganya kuza mu Rwanda avuye i Atlanta aho azaba yakoze igitaramo ku wa 20 Ugushyingo 2025.
Mbere y’igitaramo nyirizina, hazabanziriza “listening party” izabera muri La Noche Kigali ku wa 17 Ukwakira 2025 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbili z’ijoro, aho abazitabira bazaba bafite ubutumire bwihariye.
Iyi album “5Ive” yasohotse ku wa 18 Mata 2025, ikaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C na Dadju. Ni album ya gatanu ya Davido nyuma ya “Oma Baba Olowo” (2012), “A Good Time” (2019), “A Better Time” (2020), na “Timeless” (2023).
Iki gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ya Bruce Intore, uzwi mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, nubwo amazina y’abahanzi bo mu gihugu bazafatanya na Davido ataramenyekana.
Davido si ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda. Yaherukaga kuhakorera igitaramo mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena kuva ku wa 13 kugeza ku wa 19 Kanama 2023.
Uyu muhanzi kandi yari yataramiye mu Rwanda bwa mbere mu 2014 mu gitaramo cyo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 20, ndetse no mu 2018 ubwo yari mu rugendo rw’ibitaramo “30 Billion Africa Tour.”
Uretse kuba ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, igitaramo cye cya Kigali gitegerejwe n’abatari bake, kikaba giteganyijwe kuzashyira akanyamuneza n’itandukaniro rikomeye mu birori by’imyidagaduro by’umwaka wa 2025.