Byahishuwe ko Britney Spears yavuganye na Justin Timberlake mu ijoro ry’ubukwe bwe na Kevin Federline

Urukundo rwa Britney Spears na Kevin Federline rwongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko Kevin atangaje mu gitabo gishya yise You Thought You Knew” ko yafashe Britney avugana na Justin Timberlake mu ijoro ry’ubukwe bwabo bwo mu 2004.

Mu kiganiro yahaye Entertainment Tonight, Kevin Federline yavuze ko icyo gihe byamutangaje cyane kubona umugeni we ari kuvugana kuri telefone n’umukunzi we wa kera, Justin Timberlake, bari baratandukanye igihe kirekire.

Yagize ati:“Byarantunguye cyane. Natekerezaga ko ibyo hagati yabo byararangiye, ariko kubona amuhamagaye umunsi umwe mbere y’ubukwe bwacu byankoze ku mutima.”

Kevin yavuze ko yahise abwira Britney ko ubukwe bwabo bushobora guhagarara niba akigaragaza amarangamutima kuri Timberlake. Ariko ngo Britney yamusabye kutabifata nabi, amubwira ko icyo kiganiro cyari “gusoza urupapuro rwa nyuma” mu rukundo rwe na Justin Timberlake.

Nubwo Kevin yavuze ko icyo gihe yakundaga cyane Britney, yemeye ko yari akigira amakenga ku buryo uwo muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Toxic” n’izindi, ashobora kuba atari yaribagiwe burundu Timberlake.

Ku rundi ruhande, itsinda rya Britney Spears ryahise risubiza ibyo Kevin Federline yavuze, ribinyujije kuri TMZ, rivuga ko ari uburyo bwo gukoresha izina rya Britney kugira ngo gitabo cye gikundwe kandi yinjize amafaranga menshi.

Mu gitabo giteganyijwe gusohoka ku wa 21 Ukwakira 2025, Kevin Federline agaragaza byinshi ku buzima bwe n’ibihe by’uruhuri yanyuzemo mu rushako rwe na Britney rwamaze imyaka itatu, harimo n’uruhare rw’itangazamakuru mu gusenya umubano wabo.

Yanavuze ko “ahangayikishijwe” n’imyitwarire Britney Spears amaze iminsi agaragaza, avuga ko ishobora kumugiraho ingaruka zikomeye ku buzima bwe n’abana bafitanye bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *