Ababyeyi ba Jude Bellingham batandukanye

Ababyeyi ba Jude Bellingham ukinira Real Madrid na Jobe Bellingham ukinira Borussia Dortmund, Mark Bellingham na Denise, batandukanye nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze babana.

Aba babyeyi bombi bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n’ukuntu bitaye cyane ku bana babo kuva bakiri mu makipe yo hasi kugeza bageze ku rwego rwo gukinira amakipe akomeye i Burayi.

Mark Bellingham wahoze ari umupolisi, yaje kureka aka kazi kugira ngo yibande ku kurera no gucunga inyungu z’abahungu be nk’umujyanama wabo mu by’umupira w’amaguru. Denise, umugore we, ni we wajyanye na Jude Bellingham mu Budage ubwo yari agiye gukina muri Borussia Dortmund kugira ngo amwiteho no kumuba hafi.

Uko imyaka yagiye ishira hagati y’aba babyeyi bombi, umubano wabo watangiye kujyamo agatotsi, ahanini bitewe n’uko buri umwe yabaga ahugijwe n’inshingano zitandukanye, bityo ntibabone umwanya wo guhura bihagije.

Ubu ibinyamakuru birimo The Sun byemeje ko Mark na Denise Bellingham bamaze gutandukana burundu.Nyina wa Jude Bellingham aba mu Busuwisi cyangwa muri Espagne aho aba ari kumwe n’uyu mukinnyi wa Real Madrid, cyangwa akajya mu Budage gusura murumuna we Jobe Bellingham.

Se, Mark Bellingham, we aba mu Bwongereza. Amakuru kandi avuga ko Mark ashobora kuba ari mu rukundo n’umugore witwa Shelley Punshon, nawe wahoze ari umupolisi. Bombi bamaze kugaragara inshuro nyinshi bari kumwe mu mafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bihe bishize, Jude Bellingham yavuze ko nyina ari umuntu w’ingenzi cyane kuri we, akaba ari we umuha icyerekezo buri munsi, akanamuba hafi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Close family: Jude Bellingham, left, with mother Denise, father Mark and younger brother, Jobe Bellingham
TIMESGRAB without permission from :
https://www.dailymail.co.uk/news/article-11452933/Who-real-Jude-Bellingham-Meet-Englands-newest-World-Cup-star.html
credited to judes instagram

Ibi byagaragaje uburyo umubano wa Jude na nyina ukomeye cyane, cyane ko ari we umushyigikira mu rugendo rwe rwa ruhago.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *