Umuhanzi The Ben mu myiteguro yo gusohora indirimbo eshatu mbere y’uko umwaka urangira.
Mugisha Benjamin [The Ben] umaze iminsi i Bali muri Indonesia aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ze zinyuranye, yaciye amarenga yo gukora cyane mu mpera z’umwaka ahamya ko umwaka we utangira mu Ukwakira.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben amaze iminsi aca amarenga y’ibikorwa bikomeye mu mpera z’uyu mwaka. Aha akaba yagize ati”“Nk’ibisanzwe umwaka wanjye utangira mu Ukwakira, nyita Tiger! Mfite amashagaga”.
Ni amagambo yumvikanamo The Ben urarikira abakunzi be ibikorwa bikomeye mu mpera z’umwaka, icyakora amakuru avuga ko The Ben atari kuvugira ku busa kuko ngo The Ben ari mu myiteguro yo kubanza gusohora amashusho y’indirimbo ye ‘Baby’ yakoranye na Marioo uri mu bahanzi bagezweho muri Tanzania.
Byitezwe ko iyi ndirimbo igomba guhita ikurikirwa n’izindi ebyiri uyu muhanzi yafatiye i Bali, izi zose zikazajya hanze mbere ya tariki 1 Mutarama 2026 umunsi ateganya gukoreraho igitaramo cye ngarukamwaka yise ‘The New Year Groove’.
Ibi byenda gusa n’ibyo The Ben yakoze umwaka ushize ubwo mu mpera zawo yasohoraga indirimbo umusubirizo agahita akurikizaho igitaramo ‘The New Year Groove’ yakoze ku wa 1 Mutarama 2025.
Umwaka ushize The Ben witeguraga iki gitaramo, yasohoye indirimbo nak True love, Ni forever ndetse na Plenty.
The Ben ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeye bakoze ibikorwa bidasanzwe kandi bagaragaza ko bagifite imbaraga muri muzika Nyarwanda.