Uwavutse ari umukobwa yitwa Alia Ismail nyuma y’imyaka itandatu n’igice yaje kwibona nk’umugabo, Issa akoresha imisemburo y’abagabo, anabaga amabere, ariko mu 2021 yiyemeza gutangira inzira yo kwisubiza uko yavutse; ubuzima bw’umukobwa umaze kwihinduza igitsina inshuro ebyiri.
Alia Ismail, umukobwa w’imyaka 30 ukomoka muri Detroit, Michigan, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabayeho mu buryo budasanzwe. Muri 2015, nyuma yuko yari amaze imyaka myinshi yumva ko atisanzuye mu mubiri w’umugore, yafashe icyemezo cyo guhindura igitsina cye, yiyita Issa, atangira kwitera imisemburo y’abagabo (testosterone), ndetse akora anikurishaho amabere.
Mu myaka yakurikiyeho, Alia yatangiye kugira ibimenyetso by’umugabo birimo kuzana ubwanwa, ijwi rinini, n’imikaya ikomeye.
Nubwo ubuzima bushya butangira bwari bumushimishije, uko imyaka yicumaga byarushagaho kumubangamira. Mu ntangiriro za 2021, nyuma y’imyaka itatu abaye umugabo, yaje kumva ko ashaka kongera kuba umugore.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru New York Post yagize Ati: “Nari naribwiye ko kuba umugabo bizanshimisha, ariko uko imyaka yicumaga narushagaho kumva nta hantu nisanze. Ntabwo nifuzaga gukomeza gufata imisemburo y’abagabo kugeza mpfuye.”
Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, Alia yakoze operasiyo eshanu zo kongera amabere, ndetse atanga arenga $4,000 ku buryo bwo gukuraho ubwoya ku mubiri hakoreshejwe imirasire (laser). Uyu munsi, avuga ko yishimiye uko ameze, kandi ko arangije urugendo rwo kwisubiza ku bwigenge bwe bwo kumva ko ari umugore.
Alia avuga ko ibyo yanyuzemo byose byaturutse ku buryo atari yisobanukiwe n’uburyo abona umubiri we, kurusha kuba atari azi igitsina cye nyacyo.
Yagize ati: “Ku ikubitiro, numvaga meze neza, ariko uko nabyibuhaga, nkagira ubwoya bwinshi n’imiterere y’umugabo, byatangiye kumbabaza.”
Nubwo hari bamwe mu bahinduje igitsina bamunenze, Alia avuga ko urugendo rwe ashaka kurukoresha mu gufasha abandi bafite impungenge ku byerekeye umwirondoro wabo.
Yongeraho ko atari uko imisemburo itagirira abandi akamaro, ahubwo ko bitagenze neza kuri we. Ati: “Buri muntu agomba kumva ijwi riri muri we, rikamuyobora.”
Uko abayeho ubu, avuga ko atangiye kwishimira isura ye, ndetse ko atangiye kongera kubona Alia wa nyawe iyo yirebye mu ndorerwamo, aho kuba Issa.
Ivomo : Daily Mail na New York Post .