Icyishaka Davis [Davis D], ategerejwe mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho azataramira mu gitaramo East Africa Show in Dubai giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki 25 Ukwakira 2025.
Davis D wamamaye mu ndirimbo nka Biryogo, Dede, n’izindi azaba agiye i Dubai nk’Umujyi asanzwe agenderera kenshi mu bikorwa bitandukanye birimo gufata amashusho y’indirimbo ze zagiye zikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki.
Icyo gitaramo cyateguwe na Batman washinze Agakoni TV wavuze ko intego ari ugushimisha Abanyarwanda n’abatuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gihe cy’impera z’umwaka.
Yagize ati:“Iki ni igitaramo twateguye mu rwego rwo gushimisha abantu muri izi mpera z’umwaka, cyane cyane Abanyarwanda batuye muri Dubai kuko ari ho haba benshi. Ariko ntitwibagiwe n’abatuye muri Qatar bajya baza kwifatanya natwe. Ni muri urwo rwego twatumiye Davis D kugira ngo aze kubataramira.”
Yakomeje avuga ko iki gitaramo kije mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye n’abategura ibitaramo byo mu bindi bihugu.
Yavuze ko igitekerezo cyo gutumira Davis D cyaturutse mu biganiro yagiranye n’umufatanyabikorwa we Fabi The Boss Lady, usanzwe ategura ibitaramo mu Bufaransa.
Yakomeje agira ati:”Twarahuye, turaganira ambwira uburyo ategura ibitaramo mu Bufaransa, kandi ari we wateguye ibitaramo Davis D na Chriss Eazy bakoreye mu Bufaransa. Twumvikanye ko twafatanya gukomeza guteza imbere umuziki wacu, maze twemeza ko Davis D ari we tuzatangira na we muri iki gitaramo”.
Yavuze ko kandi yihaye intego yo gukomeza guteza imbere umuziki Nyarwanda binyuze mu bitaramo bizajya bihuza abahanzi n’abakunzi b’umuziki mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko muri Aziya no mu Burengerazuba bwo hagati.
Batman ati:“Intego yacu ni ukwagura isoko ry’umuziki w’u Rwanda, tukazajya dutumira abahanzi benshi gutaramira i Dubai, ndetse turi no gutegura uburyo bwo gukorera mu Bushinwa.”
Dubai ni umujyi Davis D asanzwe afitanye amateka nawo, kuko ari ho yafatiye amashusho y’indirimbo ze zakunzwe cyane nka ‘Bon’ na ‘Pose’ ziri kuri Album ye ‘Afro Killa’ yamuritse mu mpera z’Ukuboza 2024.
Ibi bituma benshi biteze ko ari igitaramo kizaba cyihariye, cyuzuyemo ibyishimo n’uburyohe bw’umuziki wa Davis D, uzwiho guhuza injyana n’imbyino zinyura abakunzi be.
‘East Africa Show’ izaba ari intangiriro y’uruhererekane rw’ibitaramo Agakoni TV iteganya gukora mu rwego rwo gukomeza kumurika impano z’Abanyarwanda mu mahanga.