Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’Ihuriro AFC/M23 bemeranyije gushyiraho urwego ruhuriweho ruzagenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Uru rwego ruzaba ari igice cy’ingenzi mu gukurikirana uko agahenge kubahirizwa hagati y’impande zombi zikomeje kuba mu makimbirane y’ingabo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje kubera i Doha muri Qatar, byatangiye ku wa 13 Ukwakira 2025. Iyi ntera nshya ibaye umusaruro w’icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro, aho biteganyijwe ko hazakurikiraho icyiciro cya gatandatu kizibanda ku gushakisha impamvu nyamukuru y’ibibazo bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Uru rwego rushya ruzaba rugizwe n’abahagarariye impande zombi RDC na AFC/M23 mu mubare ungana. Haziyongeraho indorerezi zo mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga barimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Izi ndorerezi zizagira uruhare mu kugenzura no gusuzuma uko agahenge kubahirizwa.Mbere y’ibi biganiro, ingabo za MONUSCO zari zarahawe inshingano zo kugenzura agahenge nk’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye.
Ariko AFC/M23 yanze ubu buryo, ivuga ko izi ngabo zibogamye kandi zidaha icyizere impande zose.Mu masezerano mashya, impande zombi zemeranyije ko urwego rushyirwaho ruzajya rubasha kugera aho bivugwa ko agahenge katubahirijwe, rukasuzuma cyangwa rugakora iperereza ku birego by’ibyo kurenga ku masezerano.
Ikindi cyemejwe ni uko uru rwego ruzajya rutanga raporo buri cyumweru, igaragaza aho ibintu bigeze n’imbogamizi zihari.Biteganyijwe ko inama ya mbere y’uru rwego izaba bitarenze iminsi irindwi nyuma yo kurushyiraho, hagamijwe gutegura neza inshingano n’icyerekezo ruzagenderaho.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iyi ntambwe ari ingenzi, yongeraho ko afite icyizere ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rizahagarika ibitero rigaba ku basivili. Yagize ati:
“Kera kabaye, Leta ya Kinshasa yasinye amasezerano ashyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Iyi ni intambwe ikomeye. Twizeye ko aya masezerano azahagarika ibitero byisubira ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rigaba ku baturage b’abasivili.”
Nubwo impande zombi zumvikanye ku gushaka amahoro, ikibazo kiracyari uko imirwano itarahagarikwa burundu, kandi ari kimwe mu by’ingenzi bigomba kubahirizwa kugira ngo amasezerano atange umusaruro nyawo.
Intambwe itewe ni ingenzi, ariko icyizere cy’amahoro arambye kizashingira ku kuba ayo masezerano yubahirizwa uko yakabaye.