Perezida wa Madagascar yatangaje ko yihishe ahantu hatekanye

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina usa n’aho ari mu bibazo yatangaje ko yihishe ahantu hatekanye nyuma y’igerageza ryo kumwica, ryanakurikiwe n’imyigaragambyo y’abaturage basaba ko yegura.

Byabaye mu gihe hamaze ibyumweru bibiri haba imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko, rugamije kumuhirika ku butegetsi.Mu ijambo yavuze akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Rajoelina w’imyaka w’imyaka 51 y’amavuko, yavuze ko itsinda ry’abasirikare n’abanyapolitiki bo mu Gihugu cye ryacuze umugambi wo kumwica.

Perezida wa Madagascar ntabwo yigeze atangaza aho aherereye, n’ubwo hari amakuru atemejwe yavugaga ko yaba yarahunze Igihugu atwawe n’indege y’Igisirikare cy’Ubufaransa. Rajoelina afite Ubwenegihugu bw’Ibihugu byombi: Madagascar n’Ubufaransa.

Ibikorwa bye byo gucubya imyigaragambyo ntibyatanze umusaruro kuko abigaragambya, bahimbwe “Gen Z Mada”, bakomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwe. Rajoelina yagerageje kwirukana guverinoma ye yose ndetse anemera zimwe mu mpinduka zasabwaga, ariko ntibyabujije imyigaragambyo gukomeza.

Kuva ku wa Gatatu ushize, Rajoelina ntiyongeye kugaragara mu ruhame. Mu mpera z’icyumweru, ibiro bye byatangaje ko hari igerageza ryari rimaze kuba ryo kumuhirika ku butegetsi.Ijambo rye ryari riteganyijwe ku wa Mbere ryagiye ritinda inshuro nyinshi kubera akajagari kari mu Gihugu cye, ndetse hakabaho no gukangisha gufata televiziyo y’Igihugu n’abasirikare bari bamaze kwigomeka.

Mu ijambo ryamaze gushyirwa kuri Facebook, Rajoelina yagize ati:”Guhera ku itariki ya 25 Nzeri, habaye amagerageza yo kunyica no kumpirika ku butegetsi. Itsinda ry’abasirikare n’abanyapolitike ryacuze umugambi wo kunyica. Byabaye ngombwa ko nshaka ahantu hatekanye kugira ngo ndinde ubuzima bwanjye.” Yakomeje avuga ko hari “uburyo bumwe gusa bwo gukemura ibibazo igihugu kirimo”  ari bwo kubahiriza itegeko nshinga.

Muri iki gihe, umutwe wihariye wa gisirikare witwa CAPSAT (Corps d’Armée des Personnels et des Services Administratifs et Techniques), wari waragize uruhare rukomeye mu kugeza Rajoelina ku butegetsi muri 2009, wigaragambije uvuga ko ari wo ufite ububasha bwo kuyobora ingabo za Madagascar.

Bamwe mu basirikare bakuru bo muri uwo mutwe banifatanyije n’abigaragambya mu mihanda y’umurwa mukuru Antananarivo. Nyuma y’inama y’abakomando ba gisirikare yabaye ku wa Mbere, Jenerali Demosthene Pikulas  washyizweho n’iyo mitwe yihariye ya gisirikare  yatangaje ko inzego z’umutekano zirimo gukorana kugira ngo ibintu bigume mu buryo mu Gihugu. Uyu Jenerali yanageze ku cyicaro cya televiziyo y’Igihugu agerageza guhosha ibibazo.

Umutegetsi wo hejuru wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, TIM, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Igihugu gisa n’ikirimo kuyoborwa n’uwo mutwe wa gisirikare. Ishyaka TIM ryatangaje ko rigiye gutanga ikirego mu rukiko kugira ngo Rajoelina yeguzwe, rishingiye ku byo bise “guta inshingano ze nk’umukuru w’igihugu”.

Benshi mu bayobozi bari hafi ya Rajoelina bamaze guhunga, bamwe bahungiye mu birwa bya Maurice, barimo na Richard Ravalomanana wahoze ari Perezida ndetse n’umucuruzi ukomeye Maminiaina Ravatomanga.

Madagascar ni kimwe mu Bihugu bifite umutungo kamere mwinshi. Banki y’Isi ivuga ko 75% by’abaturage bayo babayeho munsi y’umurongo w’ubukene. Ishami ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ryerekana ko abarenga kimwe cya gatatu gusa aribo bafite amashanyarazi.Imyigaragambyo yatangiye itewe n’izamuka ry’ibiciro ku buzima, ibura ry’amazi n’amashanyarazi, ariko iza gufata isura ya politiki, abaturage bigaragambya kubera ruswa, ubushomeri n’ubuyobozi bubahangayikishije.

ONU yatangaje ko nibura abantu 22 bapfuye naho abarenga 100 bakomerekejwe n’iyi myigaragambyo. Ababibonye bavuze ko inzego z’umutekano zakoresheje amasasu nyamasasu ku bigaragambya. Mu byago byabaye, uruhinja rwarapfuye nyuma yo guhumeka imyuka iryana mu maso.

Madagascar imaze igihe kinini yibasiwe n’imvururu za politiki. Kuva yabona ubwigenge mu 1960, yagiye irangwa n’imyivumbagatanyo ikomeye. Mu 2009, imyigaragambyo yahiritse Perezida Ravalomanana, Rajoelina afata ubutegetsi afite imyaka 34, aba Perezida muto kurusha abandi muri Afurika icyo gihe. Yategetse imyaka ine, agaruka ku butegetsi mu matora yo mu 2018.

Rajoelina yavukiye mu muryango ukize, azamuka mu bukire abikesha umuziki n’itangazamakuru, mbere yo kwinjira muri politiki. Ariko uko imyaka yagiye ishira, isura ye nk’umuyobozi w’icyitegererezo yatangiye gushidikanywaho, ahanini bitewe n’ibirego bya ruswa n’icyenewabo byakomeje gukoma mu nkokora imiyoborere ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *