Icyiciro cya mbere cya gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guhagarika imirwano muri Gaza cyashyizwe mu bikorwa ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025.
Muri icyo cyiciro, abantu 20 bari bafashwe bugwate bashyikirijwe Isiraheli, mu rwego rwo guhererekanya imfungwa hagati y’impande zombi.
Nyuma y’uruzinduko rwe muri Isiraheli, Donald Trump yageze mu Misiri aho yitabiriye inama mpuzamahanga igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gukemura ikibazo cya Gaza. Iyo nama yabereye mu gihe hari hatangiye gushyirwa mu bikorwa ingamba nshya zigamije kugarura ituze mu karere kari karazahajwe n’intambara n’ibikorwa by’ubushotoranyi hagati ya Hamas n’Ingabo za Isiraheli.
Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere, Abisiraheli 20 bafashwe bugwate bashyikirijwe Umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) n’umutwe wa Hamas mu Karere ka Gaza. Byakozwe nk’intangiriro y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhererekanya imfungwa.
Mu ma saa yine yo kuri uwo munsi, abategetsi ba Isiraheli batangaje ko barindwi ba mbere bari bamaze kugera ku butaka bwa Isiraheli, abandi 13 bahabwa na Croix-Rouge mu majyepfo ya Gaza, nyuma bashyikirizwa ingabo za Isiraheli.
Uretse abo bahawe kuri uwo munsi, haracyari abandi bantu 48, barimo 20 bazima, bagifungiye muri Gaza na Hamas. Ku rundi ruhande, Isiraheli ifite imfungwa z’Abanyapalesitina zigera ku 2000, muri bo 250 bavugwaho kuba ari “imfungwa z’umutekano.”
Ingwate za mbere zatanzwe na Hamas zagejejwe muri Isiraheli zibifashijwemo na Croix-Rouge. Abari barembye cyane mu mubiri bakoherejwe mu bitaro bya Beersheba kugira ngo bavurwe.
Ibi bikorwa bije mu gihe Misiri yakiriye inama mpuzamahanga ihuje abayobozi n’impuguke baturutse mu bihugu bitandukanye, bagamije kurebera hamwe ejo hazaza ha Gaza nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara n’ibikorwa bya gisirikare byasenye byinshi. Inama yitezweho gutanga umurongo w’ubufatanye mpuzamahanga mu kongera kubaka no kugarura amahoro arambye mu gace ka Gaza.