Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayoboye ikigo cya Afurika gishinzwe imiti

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye n’abayobozi b’Ikigo cy’Afurika Gishinzwe ku wa 13 Ukwakira 2025.

Ni ibiganiro byari bigamije gusuzuma aho ibikorwa by’iki kigo bigeze, no kureba uko cyatangira gukorera i Kigali mu buryo bwihuse.

Perezid awa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi Amma Twum-Amoah, Komiseri wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe Ubuzima, Ibikorwa by’Ubutabazi n’Iterambere ry’Imibereho Myiza (HHS), hamwe na Dr. Delese Mimi Darko, Umuyobozi Mukuru wa mbere w’AMA.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku mikorere ya AMA, ndetse n’uburyo bwo kongerera imbaraga inzego z’ubuzima hirya no hino muri Afurika. Icyicaro gikuru cya AMA kiri i Kigali, nyuma y’icyemezo cyafatiwe mu Nama yo mu rwego rwo hejuru yabereye i Lusaka muri Zambia mu 2022, cyahaye u Rwanda inshingano zo kwakira icyo kigo.

Ni inama ibaye nyuma y’amezi make habaye Inama ya Kabiri isanzwe y’Ibihugu bigize AMA (Conference of State Parties/CoSP), yabereye i Kigali kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 4 Kamena 2025. Muri iyo nama, Dr. Darko, inzobere mu bijyanye n’igenzura ry’imiti ukomoka muri Ghana, ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa mbere wa AMA.

Leta y’u Rwanda hamwe na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AUC), basinye ku mugaragaro amasezerano yerekeye igihugu cyakira iki kigo. Iki gikorwa cyabereye i Kigali ku wa 10 Kamena 2023, kiba intambwe ikomeye mu buryo bw’amategeko mu gushinga icyo kigo. Icyicaro cyacyo i Kigali cyafunguwe ku mugaragaro mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

AMA ni ikigo cyashyiriweho guhuza no gushimangira uburyo bwo kugenzura imiti ku mugabane wa Afurika. Ibiganiro byabaye byibanze ku ngingo zikomeye zikurikira.

Icya mbere ni inshingano za AMA, aho intego nyamukuru ari ukorohereza Abanyafurika bose kubona imiti ifite ireme, yizewe kandi ikora neza. Ibi bikagerwaho binyuze mu kunoza no guhuza inzego zishinzwe igenzura ry’imiti ku rwego rw’umugabane.

Icya kabiri ni uruhare rwa Perezida Kagame, nk’umuyobozi wiyemeje guteza imbere ubuvuzi no kubushakira inkunga. Perezida Kagame akomeje kugaragaza ko kugira inzego z’ubuzima zikomeye kandi zishobora kwigira bisaba imari ituruka imbere mu bihugu ndetse n’ubushake bwa politiki bushyigikira ibigo nka AMA.

Icya gatatu cyibanzweho ni iby’ingenzi mu mikorere, aho AMA igomba kurenga ku rwego rw’amategeko n’imiterere y’ibanze igatangira gukorana neza n’inzego z’Igihugu zishinzwe kugenzura imiti (NMRAs), hamwe n’amashyirahamwe y’ubukungu y’akarere (RECs).

Icya kane cyari guteza imbere inganda z’imiti muri Afurika. AMA izafasha mu kongera umusaruro w’inganda z’imiti z’imbere mu bihugu, bikurikije intego zigamijwe n’Igenamigambi ry’Uruganda rw’Imiti rya Afurika (Pharmaceutical Manufacturing Plan for Africa/PMPA).

Icya gatanu cyarebweho ni ubuyobozi bwashyizweho, aho Dr. Darko, wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Ghana (FDA), ubu ari we uyoboye AMA. Ibi bigaragaza intambwe ikomeye mu gushyiraho ubuyobozi bukwiye bwo kuyobora ibikorwa by’iki kigo.

Iki gikorwa cyabereye i Kigali ku wa 13 Ukwakira 2025, cyerekana ubushake bwa politiki bukomeje gukomera mu kurangiza ishyirwaho rya AMA no kuyifasha gutangira akazi kayo k’ingenzi ko kugenzura, guhuza no guha umurongo umwe igenzura ry’imiti ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *