Nsabimana Aimable yatandukanye na Rayon Sports

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na myugariro Nsabimana Aimable ku bwumvikane, nyuma y’igihe yari amaze atagaragara mu mikino yayo.

Iryo tangazo ry’iyo kipe yambara ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, risobanura ko impande zombi zumvikanye gutandukana.

Myugariro Nsabimana Aimable yari amaze igihe kinini adakina, dore ko yaherukaga kugaragara mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino wa 2023–2024. Uyu mukinnyi yari yarahagaritswe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, amushinja imyitwarire idahwitse.

N’ubwo yari yarongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2024, ntabwo yakomeje kwitabazwa mu mikino.

Amakuru ava mu bantu begereye dosiye ye aravuga ko Nsabimana ashobora guhita yerekeza muri Libya, ahari isoko ry’igurwa n’igurishwa ry’abakinnyi rimaze gufungurwa. Biteganyijwe ko Shampiyona ya Libya izatangira ku itariki ya 31 Ukwakira 2025, ikazakinwa n’amakipe 32.

Ibyo kwerekezayo bikaba bivuze ko umwanya uhari ku bakinnyi bashya, kandi ashobora guhita yinjira mu ikipe nshya. Libya isanzwe icumbikiye abandi Banyarwanda barimo Bizimana Djihad na Manzi Thierry, bityo bikaba byorohereza Nsabimana Aimable kwinjira muri iyo shampiyona.

Ikibazo cy’amasezerano hagati ye na Rayon Sports kiracyari mu nzira y’amategeko. Amakuru yemejwe na Abel Taremwa, ushinzwe amategeko muri FERWAFA, avuga ko impande zombi zahuye, kandi mu gihe kitarenze iminsi 10–15, Komisiyo Nkemuramakimbirane izaterana igafata imyanzuro kuri icyo kibazo.

Nk’uko bigaragara mu makuru y’inyongera, ku itariki ya 11 Nyakanga 2024, Nsabimana Aimable yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, agenerwa miliyoni 15 Frw. Muri ayo mafaranga, ubwo yari mu Ikipe y’Igihugu ya CHAN yitegura gukina na Sudani y’Epfo, yahawe miliyoni 8 Frw. Nyuma yaje guhabwa andi miliyoni 2 Frw, hasigaramo miliyoni 5 Frw Rayon Sports itaramwishyura.

Nsabimana Aimable yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports, aho yakiniye umwaka w’imikino 2023–2024. Uyu mukinnyi wanyuze no muri Marines FC, APR FC na Police FC, yagiye anakina mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, nubwo atari ahamagarwa buri gihe.

Iri tandukana n’umukinnyi mukuru nk’uyu ryongera icyuho Rayon Sports iri guhura nacyo muri iyi minsi, cyane cyane mu gihe ikipe ikiri mu bibazo by’imyitwarire y’abatoza n’umusaruro muke mu mikino ya shampiyona n’iy’amarushanwa mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *