Muyango Claudine usigaye akunzwe mu kiganiro acisha kuri YouTube yise ‘WhoIsMyDate’, yongeye kwibuka uwo babyaranye amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko amugenera n’ubutumwa bukomeye.
Muyango Claudine wabaye umukobwa uberwa n’amafoto mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, yifurije umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza amwibutsa ko azahora ari umuntu wihariye mu buzima bwe.
Ni mu butumwa bwuje amarangamutima yabunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 13 Ukwakira 2025, umunsi w’isabukuru ya Kimenyi (Instagram Story).
Miss Muyango mu magambo ye yuje urukundo, Muyango yanditse ati:“Isabukuru nziza ku muntu ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Nubwo ubuzima bwagenda gute, uzahora uri umwihariko kuri njye wo kuba umubyeyi utangaje n’umukunzi mwiza. Nta kindi nkwifuriza usibye urukundo, umucyo, n’imigisha yose ubuzima bushobora gutanga. Ugire umunezero cheri.”
Ni ubwa mbere Miss Muyango agaragaje ubutumwa nk’ubu ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’inkubiri y’amakuru n’amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ashinjwa kuba ayo bombi asobanura ibibazo bivugwa ko byari byadutse mu rugo rwabo, bikaba byarahaye isura y’umubano uri mu makemwa.
Nyuma y’ibi, Muyango yakomeje kugaragara mu biganiro bitandukanye no mu bikorwa akorera ku mbuga nkoranyambaga asaba cyane cyane abakobwa bafite inzozi zo kwamamara kwita ku mahoro y’umutima n’ubuzima bwo mu mutwe, nk’ibintu by’ingenzi mu mibereho yabo ya buri munsi.
Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 4 Mutarama 2024 mu Murenge wa Nyarugenge, banasezerana imbere y’Imana tariki ya 6 Mutarama 2024, mu muhango wabereye mu busitani bwa Center Piece ku Gisozi, mu mihango yayobowe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church. Bombi bafitanye umwana umwe w’umuhungu.
Miss Muyango Claudine yamenyekanye cyane ubwo yatsindaga ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Nyuma yaho, yagaragaye cyane mu itangazamakuru nk’umunyamakuru w’imyidagaduro kuri imwe muri televiziyo zikorera mu Rwanda, nubwo yaherukaga gusezera muri uwo mwuga kugira ngo yihangire umurimo.