Kenya : Umubikira arakekwaho kwica aroze mugenzi we  wamuyoboraga

Umubikira wo mu gihugu cya Kenya arakekwaho kwica aroze mugenzi we w’imyaka 65 y’amavuko wari umuyobozi w’ikigo cyita ku bana cya Meru giherereye i Nkabune yarangiza akarambika umurambo we mu cyumba cyo gufatiramo amafunguro.

Itorero Gatolika muri Kenya ryibasiwe n’agahinda n’urujijo nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umubikira witwa Anselmina Karimi, w’imyaka 65, wari ukuriye Ikigo cyita ku bana cya Meru giherereye i Nkabune.

Uyu mukecuru biravugwa ko yaba yishwe n’umubikira mugenzi we uherutse kwimurirwa muri icyo kigo, bikaba bikekwa ko ari we waba wamuroze.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga, umurambo wa Karimi wabonetse ku cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira,usangwa mu cyumba cyo gufatiramo amafunguro cy’urugo rwe ruri mu kigo cyita ku bana.

Nubwo havugwa ko yaba yarozwe ikinyamakuru Citzens cyatangaje ko umurambo we wasanzwe uryamishijwe ugaramye, aho wari unafite ibikomere ku mutwe ndetse yari arimo kuva amaraso mu mazuru, mu matwi no mu kanwa.

Abashinzwe iperereza bavuga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko yabanje kurogwa agacika intege hanyuma akabona kwicwa akajugunywa mu rugo rwe nyuma yo kumwicira ahandi.

Ibi byakomejwe no kuba aho byabereye hasanzwe hasukuwe mu buryo bukabije, bigatuma bakeka ko hashobora kuba harakuwemo ibimenyetso by’ingenzi.

Abagize umuryango wa nyakwigendera bashyikirije inzego z’umutekano amakuru y’uko Karimi yari amaze iminsi avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano we. Ibi byabaye ishingiro rikomeye ry’iperereza ryahise ritangira ku mugaragaro.

Abashinzwe ubugenzacyaha bo mu Ishami rya Kenya rishinzwe ubushakashatsi no gukusanya amakuru (Crime Research and Intelligence Bureau) bafashe iya mbere mu gushungura ibimenyetso birimo no gusuzuma imikoreshereze ya telefoni y’ukekwa, kugira ngo bamenye aho yari aherereye n’abo yavuganaga nabo mu masaha ye ya nyuma ku isi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Imenti East,Adano Abkula, yemeje ko ucyekwa yatawe muri yombi kandi agiye gushyikirizwa urukiko ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira, mu gihe iperereza rigikomeje.

Abapolisi basuye aho umurambo wabonetse, bawujyanye ku bitaro gukorerwa isuzuma ry’icyateye urupfu [autopsie], hakurikijwe amategeko. Biteganyijwe ko ibisubizo bya autopsie bizatanga ishusho rusange y’uko Karimi yapfuye n’igihe nyacyo byabereye.

Abakirisitu n’abayobozi mu Itorero Gatolika bakomeje kugaragaza agahinda kadasanzwe batewe n’urupfu rwa Anselmina, wari uzwiho umutima w’impuhwe no kwitangira abandi, by’umwihariko abana batagira kivurira.

Ivomo : Tuuko News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *