Igisobanuro cy’indwara ya PICA itera abantu kurya ibitari ibiryo

Hari umubare munini w’abantu usanga bakunze kurya ibintu bitari ibiryo nk’ibyuma, umucanga, ibitaka, ibinonko, ibiti n’ibindi byinshi.Muri iyi nkuru urasobanukirwa impamvu yabyo.

Akenshi usanga ari abana n’abagore batwite, ariko ntibigarukira aho kuko n’abandi bantu benshi nk’abakobwa, abagabo n’abasore usanga bijya bibabaho. Iyo bikubayeho akenshi wumva ari ibintu bisanzwe, ntubyiteho kuko nta ngaruka uba wabona ako kanya, nyamara urwaye indwara yitwa PICA.

PICA ni indwara iterwa ahanini no kubura intungamubiri zihagije, ibi bituruka ahanini ku kugira Zinc nkeya mu mubiri, cyangwa iron. Reka turebe uko iyi ndwara ifata n’ingaruka wagira mu gihe utivuje neza iyi ndwara.

Umuntu ufite indwara yitwa PICA akunze gushishikazwa no kurya ibisigazwa by’ibitari ibiryo nk’ibyasizwe amarange, ibice by’ibyuma n’ibindi. Iyo hashize igihe umuntu arya ibi bintu mu buryo buhoraho, bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye cyane kurenza uko abitekereza.

Ashobora gukuramo uburozi buturuka ku kurya ibyuma bwitwa Toxic metals, ubu ni uburozi bukomeye buturuka ku duce tw’utwuma, tuba twaragiye mu mubiri wawe. Izi ngaruka zikunze kugaragara ku bana bato cyangwa ku bagore batwite, gusa hari ubwo zijyana nta muntu ukuvuye ariko ntago bihoraho.

Kwitabwaho na muganga bishobora kugufasha cyangwa umwana wawe, ubwo waba warahuye n’ingaruka zituruka ku kurya ibitari ibiryo.

PICA ntabwo igaragara gusa ku bana n’abagore batwite, ikunze no kugaragara ku bantu bafite ikibazo mu bwonko, bishingiye ku kuba ubwonko budakora neza cyangwa bwarangiritse mu bundi buryo.

Abantu barwaye PICA bakunze kurya ibitari ibiryo mu buryo buhoraho, iyo ubikora buri munsi mu buryo buhoraho icyo gihe uba ufite ikibazo cy’indwara yitwa PICA.

Kugira ngo utahure indwara ya PICA ni uko uba umaze byibura nk’ukwezi urya ibintu bitari ibiryo.Reka turebe ibintu ushobora kurya bitari ibiryo: urubura, urufuro, guhekenya za butto, amabuye, ibisigazwa by’itabi, ibishushanyo, ibinonko, hamwe n’ingwa n’ibindi.Ushobora kuba kandi urya n’ibintu tutagarutseho ariko atari ibiryo bisanzwe, icyo gihe nawe uba ufite indwara yitwa PICA.

Kumva ushonje buri kanya cyangwa wifuza kurya ikintu gihabanye n’ibiryo akenshi, ni ikimenyetso kigaragaza ko umubiri wawe utagifite intungamubiri zihagije, bityo umubiri uri kwirwanaho, kugira ngo wongere urugero rw’intungamubiri muri wo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *