Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzania, Paula Kajala, yagaragaje ko indirimbo nshya y’umugabo we Marioo yise Njozi, yahuriyemo n’umuhanzi n’umutunganyirizamuzika w’Umunyarwanda Element EleéeH, yateje ikibazo mu rugo rwabo.
Ibyo yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasangije abamukurikira amashusho y’iyo ndirimbo, avuga ko yatumye habaho intonganya hagati ye n’umugabo we.
Mu butumwa bwe, Paula Kajala yagize ati:“Amashusho y’indirimbo yatumye ntongana n’umugabo wanjye yasohotse noneho. Muyarebe!” .
Ibi bije nyuma y’aho Marioo ubwe aherutse gutangaza ko gutinda gusohora amashusho y’iyo ndirimbo byatewe n’uko umugore we atigeze anyurwa n’ibice bimwe na bimwe bigaragaramo.
Amakuru aturuka hafi y’umuryango wabo avuga ko Paula atigeze yishimira uko Marioo agaragara muri ayo mashusho, aho yahuza urugwiro n’umukobwa wagaragaye nk’icyamamare cy’uburanga budasanzwe mu ndirimbo, bigatuma habaho ifuhe ryateje kutumvikana gukomeye mu rugo rwabo. Ibyo bikaba ari byo byatumye gusohora amashusho y’iyo ndirimbo bigenda bisubikwa.
Nyuma y’iyo minsi y’amakimbirane, amashusho ya “Njozi” yasohotse ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, mu gihe Element EleéeH nawe yari muri Tanzania kugira ngo abone uko imirimo ijyanye n’iyo ndirimbo isohozwa neza.
Iyi ndirimbo ikaba iri mu zigaragaza ubufatanye bukomeje gukura hagati y’abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Tanzania, ndetse ikaba iri no kuri album nshya ya Marioo yise “The Godson”.

N’ubwo indirimbo iri gucurangwa cyane no gukundwa, ikibazo cyayikurikiye hagati ya Marioo n’umugore we gishyira ahagaragara uko ubuzima bwite bw’abahanzi bushobora guhungabanywa n’akazi kabo, cyane cyane mu gihe byinjiyemo amarangamutima n’ifuhe.