Ku wa 14 Ukwakira 2025, Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yatoye Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana nk’Abasenateri bashya.
Abo bombi baramutse bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga, bazasimbura Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa, bari gusoza manda zabo tariki ya 22 Ukwakira 2025.
Dr. Frank Habineza ni umwe mu banyapolitiki bazwi mu Rwanda, by’umwihariko kubera uruhare rwe mu kubungabunga ibidukikije n’imyifatire ye itavugarumwe n’ubutegetsi.
Yatangiriye ibikorwa bya politiki mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ahatangiriye urugendo rwo gushyira imbere ibitekerezo by’ihindagurika ry’imiyoborere. Mu 2009, yashinze ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije.
Mu 2017, Dr. Habineza yiyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntiyatsinda. Yaje kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu 2018 kugeza mu 2024. Muri 2024, yongeye guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko ntiyabasha gutsinda. Kugeza ubu, ayobora ishyaka DGPR, akibanda ku gushimangira umwanya waryo muri politiki y’u Rwanda.
Alphonse Nkubana na we ni umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba asanzwe ari Perezida w’ishyaka PSP (Parti de la Solidarité et du Progrès). Ni n’Umuvugizi w’Ihuriro NFPO guhera muri Nzeri 2024. Ishyaka PSP rifite umurongo uharanira ubwisungane, ubutabera n’iterambere rirambye mu kubaka igihugu kidaheza.
Nkubana azwi cyane mu bikorwa by’ubukangurambaga nka Sasa Neza Munyarwandakazi, bwari bugamije guca nyakatsi ku buriri, ndetse na Agakono k’Umwana, gahunda yigisha Abanyarwanda gutegura indyo yuzuye ku bana.
Nubwo ari abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr. Habineza na Nkubana bagaragaje ubushake bwo gukorera mu nzego z’igihugu binyuze mu biganiro n’ubwuzuzanye bw’imyumvire. By’umwihariko, mu matora ya Perezida yabaye mu 2017 na 2024, ishyaka PSP rya Nkubana ryashyigikiye kandidatire ya Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, rifatanya n’andi mashyaka.
Gutorwa kw’aba banyapolitiki bombi muri Sena ni ikimenyetso cy’ubwuzuzanye bw’amashyaka mu Rwanda, aho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahawe ijambo mu nzego z’ubuyobozi, mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro bishingiye ku bitekerezo bitandukanye ariko bigamije inyungu rusange z’igihugu.