Mwanafunze Ismael ni umwe mu bafite ijwi rituma abantu benshi bamwumva bita kubyo ari kuvuga, bijyana n’ingingo zitandukanye akunda gutegura mu biganiro bye. Ni imwe mu mpamvu zituma akundwa n’abatari bake. Turagaruka ku rugendo rwe nk’uko abyivugira.
Ismael Mwanafunzi afite ijwi rizwi cyane mu itangazamakuru, by’umwihariko binyuze mu kiganiro Wari Uzi Ko gitambuka kuri Radio Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Mu buryo bwe bwihariye bwo gutanga amakuru, akoresha amagambo arimo ibihumbi by’ibilometero, utumuliyaridi tw’utunyangingo, uturemangingo, ibinyacumi by’imyaka, n’ayandi magambo asobanutse kandi asetsa, bifasha abamwumva gusobanukirwa n’ingano y’ibyo avuga. Ibi byose byatumye izina rye rirushaho kwamamara no gukundwa n’abumva radiyo.
Aganira na Gerard Mbabazi mu kiganiro yise ‘Inkuru Yanjye’, Mwanafunzi yagaragaje urugendo yanyuzemo kugira ngo agere aho ari ubu. Akiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda, we na bagenzi be bari bafite inyota yo kuvugira kuri radiyo. Yatangiye urugendo rwe kuri Radiyo Salus, aho yakoreye amezi 13. Ibyo yakoraga byatumaga rimwe na rimwe ava kuri radiyo mu ijoro, cyane cyane ku wa Gatandatu, akora mu makuru y’Igifaransa yitwaga Revue Hebdomadaire yatambukaga ku Cyumweru.
Kuri we (Mwanafunzi), gukora kuri Radiyo Salus byari intangiriro y’inzozi, ariko yifuzaga kurenga imbibi akagera ku maradiyo yo mu Mujyi wa Kigali. Ibyo byatumye afata icyemezo cyo kuva i Huye aza i Kigali gusaba akazi kuri radiyo Contact FM, imwe mu zo yakundaga cyane.
Aha ni ho yatangiye gukora amakuru, ariko yumvaga akeneye gukora ibirimo ubuhanga bwe bwihariye, ibintu byasobanura umwihariko we, ari nabwo yatangiye gutekereza ku kiganiro cye bwite.
Yatekereje gukora ikiganiro gikura inkuru mu bitabo no kuri interineti, ashaka uburyo bwo kuvuga amateka n’amasomo ya siyansi mu buryo bunogeye amatwi kandi butari busanzwe. Ibi byamuhesheje amahirwe yo gukora ikiganiro mu mujyo wa Dunia Yetu, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Isi yacu”. Yatangiye gukora ikiganiro cy’iminota 30, kandi n’ubu iyo agisubijeho amatwi yibaza uburyo yabashije kugikora muri ubwo buryo.
Mwanafunzi yaje gusobanukirwa ko abantu bakunda inkuru. Agereranya uko amateka yigishwaga mu mashuri n’uko wayabwirwa n’umuntu uyagusobanurira mu buryo bw’ubwumvane n’ubushishozi, aho ashimangira ko uburyo bwo gutanga inkuru bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo abantu bayakira.
Ni uko yatangiye gukora ikiganiro cyatambukaga rimwe mu cyumweru, akakigereranya n’uburyo umuntu asobanurira abandi nk’aho yari ahari, n’ubwo atari yarabibayemo.
Uko abantu bumvaga ibyo akora ni nako babikundaga, ari nabyo byamuteye imbaraga zo gukomeza muri urwo rugendo. Nyuma y’igihe kuri Contact FM, yaje kwerekeza kuri Radiyo Isango Star, aho yakomereje ibiganiro nk’ibyo yakoze aho yari avuye. Aha ni ho yagize ati:
“Mwanafunzi w’umunyamakuru agenda avuka gutyo,” asobanura ko yavuye mu mwanya wo gukora amakuru gusa, akerekeza ku gukora ibiganiro bishingiye ku nkuru n’ubusobanuro byimbitse.
Ismael Mwanafunzi yizera ko ikintu cyose gishoboka igihe icyo ari cyo cyose, yaba ari ibyiza cyangwa ibibi. Yemeza ko umuntu ashobora kugera ku rwego rwo hejuru mu mwuga we, ariko kandi akihanuka akagera hasi cyane. Inama atanga ni uko umuntu ahora yiteguye ko byose bishoboka, keretse iyo “akagozi kamaze gucika”.
Ni ubutumwa bwimbitse, buherekejwe n’urugendo rudasanzwe rw’umunyamakuru wakunzwe binyuze mu ijwi rye, ubuhanga bwe, n’ubushake bwo gukorera ibirenze ibisanzwe.