Vestine na Dorcas berekeje muri Canada

Abavandimwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas, berekeje muri Canada aho bagiye gukorera ibitaramo byitiriwe indirimbo yabo Yebo.

Ni urugendo bakoze mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira, n’ubwo iri tsinda ryahagurutse i Kigali, baherekejwe n’umujyanama wabo Murindahabi Irene.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, babanje gutaramira abitabiriye igitaramo cyiswe Jesus Alive Crusade, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Ibi bitaramo bizahera mu Mujyi wa Vancouver ku wa Gatandatu, tariki 18 Ukwakira, bikomereze mu mujyi wa Regina, Saskatchewan, tariki 1 Ugushyingo. Nyuma yaho bazerekeza mu mujyi wa Winnipeg, Manitoba, ku wa 8 Ugushyingo, basoreza mu mujyi wa Edmonton ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe b’abahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyarwanda. Batangiye urugendo rwabo mu 2018, bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.

Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, “Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.

Kuri ubu, bari kwagura umuziki wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili, zirimo “Yebo” yitiriwe ibi bitaramo na “Emmanuel”, mu rwego rwo kwagura ubutumwa bwabo mu ruhando mpuzamahanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *